South Africa: Yafashwe ashaka kugurisha uruhinja amadolari 380 $ kuri Internet
Police yo muri Africa y’Epfo yafashe umugore washaka kugurisha uruhinja kuri Internet bakamuha amadolari 380$ ni ukuvuga amafaranga akoreshwa iwabo yitwa ama randi angana n’ibihumbi bitanu.
Uyu mugore utatangajwe amazina aragezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatanu akaba akurikiranyweho icyaha cyo kugurisha abantu nk’uko umuvugizi wa Police witwa Hangwani Mulaudzi yabibwiye the Reuters.
Uriya mubyeyi w’imyaka 20 ngo yafashwe ari guciririkanya n’abakiliya bari bahuriye ku rubuga rwitwa Gumtree. Aragezwa mu rukiko rwitwa Pietermaritzburg Magistrates Court.
Hangwani Mulaudzi yemeza ko Police iri kwiga niba uriya mwana ari uwuriya mugore cyangwa se ari uwo yakuye ahandi akamuzana kumugurishiriza muri Africa y’epfo.
Ikinyamakuru Eyewitness kivuga ko amazina y’uriya mugore yahishwe bityo ngo ntibabashije kumuhamagara ngo agire icyo abatangariza ku byo aregwa.
Kugeza ubuidolari rimwe rya USA rivunjwa ama randi 13 arengaho ibice bike kugeza ubu.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Aruzane ndugure kandi nirukura nzarumusubize. Number yanjye ni:0788888888