Digiqole ad

Bank of Africa yaguze 90% by’Agaseke Bank

 Bank of Africa yaguze 90% by’Agaseke Bank

Bank of Africa iri mu maboko y’Abanya-Morocco yamaze gutangaza ko kuwa kabiri tariki 13 Ukwakira yumvikanye bya burundu n’abanyamigabane b’Agaseke Bank babagurisha yaguze 90% byayo, ngo ikaba ishaka kuyihindura Banki y’ubucuruzi ikomeye guhera mu mwaka utaha wa 2016.

Bank of Africa igenzurwa n’indi banki y’Abanya-Morocco yitwa ‘BMCE Bank’ yari isanzwe yarafunguye amashami muri Uganda, Kenya, Burundi, na Tanzania hasigaye u Rwanda muri aka karere.

Mu itangazo Bank of Africa (BoA) yasohoye kuri uyu wa kane tariki 15 Ukwakira, yatangaje ko inejejwe no kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, ndetse ko ifite imigambi miremire yo guteza imbere iyi Banki.

Agaseke Bank ubu igiye kujya yitwa ‘Bank of Africa’ yashinzwe mu mwaka wa 2003, ikorana n’ibigo by’imari bito n’ibicirirtse ‘Microfinance’; n’imari ya Miliyoni 11,5 z’ama-Euro (amafaranga akoreshwa mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi).

Kugeza ubu Bank of Africa ikorera mu bihugu 17 byo hirya no hino muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Tariki 31 Ukuboza 2014, yatangaje ko ifite imari Miliyari 6 z’ama-Euro , ndetse n’inyungu itarimo imisoro n’imishahara ya Miliyoni 90 z’ama-Euro.

Isoko ry’amabanki ryihariwe mu Rwanda ryihariwe cyane na Banki ya Kigali, ubu ririmo Banki z’ubucuruzi zigiye kuba 11, na Banki z’ibigo bito n’ibiciriritse 4, Banki y’iterambere imwe, Koperative Umurenge SACCO.

Mu ntangiro z’uku kwezi, Inkongi y’umuriro yibasiye ishami ry’Agaseke Bank rya Remera.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish