Massamba yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Kagame
Massamba Intore umwe mu bahanzi bazwi cyane mu njyana Gakondo, yashyize hanze indirimbo ivuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame ndetse anashimangira ko akwiye gukomeza kuyobora u Rwanda.
Amwe mu magambo yumvikana muri iyo ndirimbo, hari aho Massamba aririmba ati “Karame rudasumbwa, tukwifurije kuganza mu bana b’abanyarwanda, niwe nta wundi uri umugaba w’ikirenga”.
Mu kiganiro na Umuseke, Massamba Intore yatangaje ko imwe mu mpamvu yatumye atekereza iyi ndirimbo, ari uko yasanze Perezida Paul Kagame akwiye gukomeza akayobora igihugu kubera byinshi amaze kugeza ku banyarwanda.
Yagize ati “Nk’umuhanzi, natekereje indirimbo yaba irimo amagambo nshobora kuba nabwira Perezida Kagame ndamutse ndi kumwe nawe. Nk’ijwi rya rubanda rero, mpitamo kuba nakora iyo ndirimbo nise ‘Rudasumbwa’.
Nibaza ko umuntu uzi amateka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 21 yose ishize ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, bitari byoroshye ko kugeza ubu igihugu cyaba gisa uko gisa.
Ariko kubera ubuhanga n’ubushobozi bwa Perezida Kagame abanyarwanda bose bafite ijambo nta n’umwe utiyumvamo ubunyarwanda. Kimwe mu bintu bitari byoroshye ko byagerwaho”.
Massamba Intore asanzwe amenyerewe cyane mu ndirimbo zikoreshwa mu bukwe . Zimwe muri izo ndirimbo harimo, ‘Mwugurure baraje, Mpinganzima, Uzabatashye, Ndi uwawe, Kanjogera’ n’izindi.
Umva iyo ndirimbo ‘Rudasumbwa’ Massamba yakoze ivuga ubutwari bwa Perezida Kagame
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
9 Comments
Oui HE KAGAME P. ni ntwari ibi ntibishidikanywaho.
Ariko ibi Masamba atangiye ndabigaye ,bigiye kuba nka bimwe bya Kinani ngu mubyeyi se ???
HE Kagame arasobanutse ntanakunda abacinya inkoro bamwambara ku myenda bimwe bya zezejye Rucagu none uyu nawe azezengeye amuririmba, mwa bagabo mwe ni mukore mu mufashe mu buryo mubashije mutazanye ibyo gucinya inkoro please.
Maze ubundi kamarampaka ni bikorwa atugejeje ho bizivugire ejobundi.
Amagambo makeya ibikorwa byinshi SVP.
Yashishuye Kizito Mihigo nawe agité indirimbi yitwa gutyo kandi ivuga Kagame
Ese Masamba arusha Impala gucuranga? Ese zaririmbye nke kuri Habyarimana? Ese Kizito Mihigo yahimbye nke kuri Kagame? Ese ubu zishobora kunyura kuri radio? Ejobundi haraho nasomye inyandiko igira iti: Abahanzi nyarwanda bijanditse muri politiki.Bavuga,Kizito Mihigo,Masabo Ntangezi,Bikindi, ariko birinda kuvuga Rugamba sipiriyani kandi nawe yararirimbye Ikinani.
Paul Kagame oyeeeeeeeeeeee. ni umugabo ukwiye guhora ashimwa kuko ni rudasumbwa koko, niwe ukwiye gukomeza kutuyobora
Wowe ushobora kuba udasoma politiki mpuzamahanga kbs
None se urashaka ko amenya iby’u Rwanda abibwiwe n’amahanga kandi ahibereye? believe in yourselved rwandans
none se masamba arashaka kubwira nde ko kagame ari intwari???Icyonzi cyo kagame ntabwo ikimushimisha ari ukumuririmba nka habyara ahubwo wamugira inama yicyakorwa kugirango ikibazo runaka gikemuke naho ibindi ntacyo bimubwiye
Abari kuvuga Massamba you don’t know what are you talking about. Niwe wambere se? kandi si nawe wanyuma nabasigaye bose bazazihimba. Kuririmba shobuja umutaka ntacyo bitwaye rwose. Muravuga Sendeli atarakora munganzo? Ese umushinga wacyacyibumbano ugeze he?
Umuhanzi uzi ubwenge yirinda kwivanga muri porotiki kuko aba azi neza ko bucya bwitwa ejo.
Massamba kweli! Najyaga nibwira ko azi ubwenge.
Comments are closed.