Mathieu Kérékou wayoboye Benin imyaka 30 yitabye Imana
Kuri uyu wa Gatatu Thomas Boni Yayi uyobora Benin yaraye atangarije abaturage ko uwahoze ayobora Benin witwa Mathieu Kérékou yitabye Imana. Uyu musaza witabye Imana yari afite imyaka 82 y’amavuko akaba yarayoboye Benin mu gihe cy’imyaka 30.
Mathieu Kérékou yavutse ku italiki ya 2, Nzeri, 1933. Yavuye k’ubutegetsi muri 2006 amaze kugira imyaka 72 itaramwemereraga kongera kwiyamamaza kuko Itegeko nshinga ryabibuzaga.
Uyu mugabo wari uzwiho kujya mu ruhame ndetse no gutanga imbwirwaruhame yambaye amataratara arinda izuba, avugwaho kuba yarateje imbere igihugu cye mu bukungu nubwo abanyaburayi bakunze kumushinja gutegekesha igitugu.
Amaze kwiga amasomo ye, Kérékou yakoze mu biro by’uwaje kuba Umukuru w’igihugu wa mbere wa Dahomey ariyo yaje kwitwa Benin ariwe Hubert Maga.
Muri 1967, Maga yahiritswe ku butegetsi na Kérékou hanyuma uyu ahita ashyiraho Komite ya gisirikare yayoboye kiriya gihugu.
Nyuma yaje gusubiza ubutegetsi abasivili ariko muri 1972 yongera gutera coup d’état kugira ngo agarure umutuzo kuko abaturage bari bamaze guta umurongo nk’uko Jeune Afrique ibyemeza.
Muri 1989 igihugu cye cyanyuze mu bihe by’inzara n’ubukungu bwifashe nabi bituma atumiza abatavuga rumwe na Leta ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ubukungu bwa Benin bigira hamwe uko bazanzamura ubukungu.
Icyo gihe bemeranyijwe ko bavugurura Guverinoma hanyuma uwitwa Nicéphore Soglo aba ariwe uba Minisitiri w’intebe.
Mu matora yabaye muri 1991 Soglo yariyamamaje atsinda Kérékou hanyuma uyu yemera ko yatsinzwe ariko bigeze muri 1996 aragaruka ariyamamaza atsinda Soglo wari utagikunzwe nka mbere.
Muri 2001, Mathieu Kérékou yaragarutse ariyamamaza aratsinda hanyuma aza kuva ku butegetsi burundu muri 2006 ubwo yasimburwaga na Thomas Boni Yayi uyobora kugeza ubu.
UM– USEKE.RW