Digiqole ad

Prof Niyomugabo yasohoye Inkoranyamagambo y’IKINYARWANDA n’IGISWAHILI

 Prof Niyomugabo yasohoye Inkoranyamagambo y’IKINYARWANDA n’IGISWAHILI

Prof Niyomugabo( wa mbere iburyo) amaze guha mugenzi we inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda n’Igiswayile yanditse

Imbere y’intiti zigize Inteko y’Umuco n’urumi,  Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, abarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, ndetse n’abanyeshuri benshi, kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu Prof Cyprien Niyomugabo yamuritse inkoranyamagambo (dictionary) ikisanyirijwemo inyunguramagambo y’Ikinyarwanda mu Giswahili ndetse n’Igiswahili mu Kinyarwanda.

Prof Niyomugabo( wa mbere iburyo) amaze guha mugenzi we inkoranyamagambo y'Ikinyarwanda n'Igiswayile yanditse
Prof Niyomugabo( wa mbere iburyo) amaze guha mugenzi we inkoranyamagambo y’Ikinyarwanda n’Igiswayile yanditse

Prof Niyomugabo yavuze ko ajya kwandika iyi nkoranyamagambo yashakaga gufasha Abanyarwanda kumenya ururimi rw’igiswahili bahereye ku Kinyarwanda basanzwe bazi kandi n’abavuga Igiswahili bakamenya Ikinyarwanda mu gihe babishaka.

Kuri we ngo ibi bizafasha abatuye aka karere k’Africa y’Uburasirazuba guhahirana no guhanahana ibitekerezo bityo batere imbere.

Prof Niyomugabo Ati: “Ubu twageze mu muryango w’Africa y’Uburasirazuba utuwe n’abantu benshi bavuga Ikinyarwanda n’Igiswahili kandi bifuza guhahirana. Iyi nkoranyamagambo izabafasha kubigeraho vuba kuko buri wese azabasha kwiga ururimi rwa mugenzi we.

Yavuze ko ubusanzwe igihugu nk’u Rwanda kiri gutera imbere kigomba kugira inkoranyamagambo ikubiyemo ubukungu bw’ururimi rwacyo bityo ntigihore kiga gusa indimi z’amahanga.

Prof Cyprien Niyomugabo usanzwe ari Intebe (umwe mu bagize) mu Nteko y’ururimi n’umuco y’u Rwanda, yabwiye abari aho ko kwandika bigomba kuba kimwe mu ndangagaciro z’Abanyarwanda bityo ubwenge bakuye muri za Kaminuza bukajya mu bitabo aho kubugumana mu mutwe gusa.

Prof Niyomugabo yemeza ko uretse ko kwandika bituma ubumenyi busakara, bishobora no gutunga nyirabyo binyuze mu kugurisha, bityo ashishikariza abakiri bato kubigira intego.

Umukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi Prof Njoroge nawe yashimiye Prof Niyomugabo kubera ubwitange yagize kandi ngo asanganywe izindi nshingano ziremereye.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’uriya muhango, Prof Niyomugabo yavuze ko ateganya kuzandika inkoranyamagambo ikomatanyije Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili agamije kurushaho gufasha Abanyarwanda kumenya izo ndimi kuko zikoreshwa cyane mu Rwanda.

Inkoranyamagambo yamuritse kuri uyu wa gatatu ngo ubu iragurishwa ibihumbi bitanu ariko ngo mu minsi iri imbere izaba igurwa amafaranga 10,000Rwf.

Iki gitabo yatangiye kucyandika mu 2005,  akaba yari amaze imyaka icumi agihugiyeho.

Nubwo mu Rwanda hari hasanzwe izindi nkoranyamagambo, iyi niyo ya mbere yanditswe mu Kinyarwanda –Kishwahili ndetse na Kiswahili- Kinyarwanda.

Prof Niyomugabo mu ijambo rye yasabye abari aho ko kwandika bigomba kuba imwe mu ndangagaciro ziranga Abanyarwanda
Prof Niyomugabo yasabye ko kwandika bikwiye kuba imwe mu ndangagaciro ziranga Abanyarwanda
Prof Njoroge yashimye ubwitange bwa Niyomugabo kuko ngo akazi yakoze yari akabangikanyije n'izindi nshingano
Prof Njoroge yashimye ubwitange bwa Niyomugabo kuko ngo akazi yakoze yari akabangikanyije n’izindi nshingano
Abanyeshuri bari mu Nzu mberabyombi ya Kaminuza baje kumva ibikubiye muri iriya nkoranyamagambo
Abanyeshuri bari mu nzu mberabyombi ya Kaminuza baje kumva ibikubiye muri iriya nkoranyamagambo yasohotse
Nyuma abanyeshuri yigisha bamuririmbiye bamushimira ko yanditse imfashanyigisho izabafasha mu masomo yabo
Nyuma abanyeshuri yigisha bamuririmbiye bamushimira ko yanditse imfashanyigisho izabafasha mu masomo yabo
Iyi nkoranyamagambo ngo byasabye imyaka icumi bayandika
Iyi nkoranyamagambo ngo byasabye imyaka icumi bayandika

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ibi ni ok bizafasha benshi.

  • Prof Cyprien Niyomugabo yari akwiye kubanza gukosora imyandikire mishya y’ikinyarwanda Inteko y’Umuco n’Urumi abereye umuyobozi yaba yaremeje ikaba iherutse gusohoka nk’amabwiriza mu igazeti ya Leta.

    Muri iyo myandikire mishya hari aho ureba hamwe na hamwe ugasanga ikinyarwanda baracyononnye. Birihutirwa rero gusubira gusuzuma neza iyo myandikire hanyuma hakazasohoka amabwiriza yumvikanyweho n’abanyarwanda. Minisitiri w’Umuco na Siporo nawe arasabwa kwita kuri iki kibazo, kuko kiraje ishinge abanyarwanda bakomeye ku ireme ry’ururimi gakondo.

  • naba nawe rata uwo ni umusanzu ufatika uduhaye twe abarezi n’abanyeshuri bacu! komeza ntuhagararire aho.

  • turagushimiye Prof.
    uzanayandike mugifransa nicyo ngereza thx..

  • Yewe Karangwa #@ Cyprien Niyomugabo iya Kinyarwanda na Cyongereza niyo yahereyeho yarangiye kera sinzi impamvu utarayibona hashize nka imyka 3 isohotse ahubwo iyigifaransa nikinyarwanda niyo ikenewe.

Comments are closed.

en_USEnglish