“Abahanzi tubana ku buryarya, ariko uba ufite inshuti wizera”-Christopher
Muneza Christopher ni umwe mu bahanzi bamaze kugira umubare munini w’abakunzi b’ibihangano bye mu Rwanda. Kubera ahanini zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe n’urubyiruko. Avuga ko abahanzi benshi usanga babana ku buryarya ariko bitavuga ko uba udafite abo mwizerana nk’inshuti.
Ibi nanone abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize itsinda rya Active ubwo ryajyaga muri Uganda mu irushanwa ryiswe ‘Uganda Entertainament Awards’ nabo baje bavuga ko nta bufatanye buri mu bahanzi bagenzi babo. Kubera kudashyira hamwe bishobora gutuma iterambere rya muzika ridindira.
Ubwo ku wa 10 Ukwakira 2015 habaga isabukuru y’amavuko ya Jules Sentore, Christopher ni umwe mu bari bashinzwe kujijisha Jules ngo ataba yamenya ko hari surprise afite.
Mu ijambo yahavugiye, yashimangiye ko igihe amaranye na Jules Sentore abona ari imwe mu nshuti nziza yungutse.
Yagize ati “Usanga kenshi mu bahanzi nta kwizerana kuba kuri hagati yacu. Kubera ko uba utizeye mugenzi wawe neza ku buryo wamubwira byose.
Ariko nanone uko iminsi igenda ishira niko ugenda ubonamo abantu wagira inshuti bitewe n’utuntu tumwe na tumwe.
Ariko kugeza ubu, Jules Sentore ni umwe mu bantu nungutse nk’inshuti yanjye kandi mpamya ko ubushuti bwacu burenze no kuba twaba abavandimwe”.
Christopher na Jules Sentore uretse guhurira muri gahunda za muzika, ubu ni abanyeshuri mu ishuri rimwe dore ko bigana mu mwaka wa mbere muri ‘ULK’.
Umva indirimbo nshya ya Christopher yise ‘Dutegereje iki’ aheruka gushyira hanze.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=m24511pZJWQ” width=”560″ height=”315″]
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nubwo utabivuze kuba music namwe muba mubana muburyarya
kabisa byo abahanzi bikigihe nta bushyuti bafitanye pe gusa icyonabwira Topher na sentore nababwira uti mukomereze aho
Comments are closed.