Digiqole ad

Bruce Melodie yatunguwe no kwisanga ari umuhanzi

 Bruce Melodie yatunguwe no kwisanga ari umuhanzi

Bruce Melodie yakuze yumva azaba umunyamakuru cyangwa Pastor aza kwisanga mu buhanzi

Itahiwacu Bruce ni umuhanzi umaze kugira izina rikomeye cyane muri muzika nyarwanda. Azwi cyane ku izina rya Bruce Melodie rikunze no kumvikana mu ntangiriro ‘Intro’ y’indirimbo ze zose. Mu bwana bwe ngo ntiyigeze atekereza kuzaba umuhanzi.

Bruce Melodie yakuze yumva azaba umunyamakuru cyangwa Pastor aza kwisanga mu buhanzi
Bruce Melodie yakuze yumva azaba umunyamakuru cyangwa Pastor aza kwisanga mu buhanzi

Uyu muhanzi ukunze kuririmba akanyura benshi mu ijwi rye ry’umwimerere, avuga ko yabyirutse yumva ashaka kuzaba umunyamakuru cyangwa se umu Pastor.

Uko imyaka yagiye yigira hejuru, aza kugenda akunda bamwe mu bahanzi nyarwanda bari bagezweho muri icyo gihe bityo biza no gutuma nawe atangira kumva ko yabigana.

Mu mwaka wa 2011 Bruce Melodie avuga ko atazibagirwa inkoni yakubitwaga kuri Petit Stade yasimbutse ajya kureba itsinda rya KGB ‘Kigali Boys’ ryari rigizwe na Skizzy, MYP na nyakwigendera Henry.

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Bruce Melodie yatangaje ko icyo uzaba cyo ntaho wagihungira. Ahubwo ko byose ari imigambi y’Imana.

Yagize ati “Nakuze numva nzaba umunyamakuru cyangwa se umukozi w’Imana nka Pastor. Ariko bimwe Imana iba igufitiye imigambi yayo nza gusanga ndi umuhanzi.

Nakunze ubuhanzi kubera itsinda rya KGB ndetse na Rafiki. Kuko nabyirutse aribo bahanzi bumvikana cyane ku maradiyo. Bityo nza kwiyumvamo ubushobozi bwo kuba nanjye natera ikirenge mu cyabo”.

Kuba Bruce Melodie yarabaye umuhanzi nabyo ngo ntabwo byamworoheye kubera amikoro yari make cyane. Gusa ngo ntibyaje gutinda kubera ko yari amaze kubyishyiramo yagombaga kuruhuka abigezeho.

Umva indirimbo nshya ya Bruce Melodie yise ‘Umutwe’.

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=RtRZgyBL7Ks” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish