Bujumbura: Umunyamakuru yicanywe n’umugore we n’abana babiri
Kuva mu kabwibwi ko kuri uyu wa kabiri muri quartier III mu Ngagara mu mujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu na za grenades bikomeye, biravugwa ko abantu barenga 10 bapfuye barimo umuryango w’umu-cameraman wa Televiziyo y’u Burundi Christophe Nkezabahizi wicanywe n’umugore n’abana be babiri b’abakobwa.
Pierre Nkurikiye umuvugizi wa Police y’u Burundi yatangaje ko abapolisi babiri bashimuswe bakaraswa umwe akahasiga ubuzima undi agakomereka. Akavuga ko gukurikirana ibi ari byo byaguyemo abantu bose hamwe batanu.
Abatangabuhamya bavuga ko Police yihutiye kuvana imirambo ahabona ndetse n’uwa Christophe Nkezabahizi umugore we n’abana be babiri b’imyaka 16 na 14 ikajyanwa mu modoka nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Burundi-Iwacu.
Nkezabahizi ni umu-cameraman uzwi cyane muri aka karere wari unafite inararibonye kurusha benshi i Burundi, yatangiranye na Televiziyo y’u Burundi ahagana mu 1984.
Biravugwa ko urugo rw’uyu mu cameraman rwarashweho igisasu cya roquette.
Mme Christine Ntahe baturanye kandi bahoze bakorana kuri RTNB yatangaje ko biteye ubwoba kuko ngo iruhande rw’umurambo wa Nkezabahizi hari n’undi mwana utari uwe wishwe ariko we aboshye.
Urusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana aha mu Ngagara no mu Cibitoke kugeza saa tatu z’ijoro ryakeye. Kugeza ubu ngo abantu baheze mu ngo zabo batinye gusohoka.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Mana mana waremye isi n’ijuru turagusabye tabara u Burundi
Nyamara iki gihugu gifite ibibazo n’ubwo abakiyobora birirwa baririmba ku maradiyo ngo ni ibihuha. Ese ubundi polisi itunga za roquettes gute ko mperuka ari imbunda z’intambara?
Imana ibakire.
Ariko rwose abasigaye Burundi bibuke ko uzi uvwejye ntatega agatuza arataruka agahunga !!!
Aho kwicwa urubuzo waba mu nkambi biratinda imvura igahita ibibi bikaba amateka…, muramire amagara hakibona.
imana imwakire mubayo ariko u burundi burakabije buriya bamwiciye iki koko imana ikomeze kurengera abasigaye
Ntawe umena amaraso ngo bimugwe neza.Bitinde bitebuke abantu bari gukora buriya bwicanyi bizabagaruka.Twihanganishije imiryango y’abamaze gupfa n’abakomeretse bazize ibibazo biri muri kino gihugu.
birababaje
Comments are closed.