Digiqole ad

“Buri muhanzi aririmba bitewe n’umuhamagaro we”- Dominic Nic

 “Buri muhanzi aririmba bitewe n’umuhamagaro we”- Dominic Nic

Dominic Nic umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana

Ashimwe Dominic Nic ni umwe mu baririmbyi bakaba n’abanditsi b’indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’. Ku kibazo cy’abahanzi bagiye batangirira muri Gospel bikaza kurangira bisanze mu ndirimbo zisanzwe ‘Secura’, avuga ko nta mpamvu yo kuba wabaveba kuko buri muntu agira umuhamagaro we.

Dominic Nic umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana
Dominic Nic umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana

Ibi abitangaje ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise ‘Ndishimye’ ije nyuma y’igihe kigera hafi ku myaka 2 adakora indirimbo, dore ko iyo yaraherukaga gukora yitwa “Azanyibuka” yayikoze mu mwaka wa 2013.

Aha niho ahera asobanura ko umuhamagaro w’umuntu udakoreshwa amarangamutima ye cyangwa uburambe abimazemo. Ahubwo ngo ni Umwuka Wera utanga umurongo ngenderwaho w’icyo umuririmbyi aririmba.

Mu kiganiro na Umuseke, Dominic Nic Ashimwe yagize ati “Birakwiye ko umuririmbyi wagiriwe umugisha wo kuba Imana yaramunyujijemo ubutumwa mu ndirimbo, mu ijambo ry’Imana cyangwa ikindi kintu cyiza cyo gufasha abandi, akwiriye guhora azirikana ko ari ubuntu yagiriwe gusa nta kindi Imana yamuciye.

Ibyo bitume ahora yicisha bugufi rwose kandi gusenga bikomeze kuba intwaro ye ya buri munsi nibwo azabasha kunesha ibihora bihiga ubugingo bwe, umuhamagaro we ndetse nawe ubwe bitamusize.

Naho kuba umuhanzi atangira aririmba indirimbo zihimbaza Imana ejo akaba yahinduye injyana mbona nta kibazo kirimo kuko buri muntu agira umuhamagaro we.

Kuramya Imana ntabwo bikorwa n’amarangamutima cyangwa uburambe bw’imyaka umuntu abimazemo, ahubwo umuririmbyi Imana yagiriye icyizere ikamuha impano yo kuyiramya, ikintu cy’ibanze aba akwiye gushyira imbere kurusha ibindi byose ni ukumva no gutega amatwi yitonze icyo Umwuka Wera w’Imana umubamo amubwira kurusha kumva andi majwi y’iruhande.

Ubwo nibwo akora ibyo imitima y’abamutega amatwi iba ikeneye. Hari ubwo rero kenshi igihe cy’Imana kinyurana rwose n’igihe cyawe bwite ari nabwo iyo utacyihanganiye usanga watangiye kwicira inzira rimwe na rimwe zikakugusha mu mitego myinshi ikugiraho ingaruka. Ariko umugisha Uwiteka atanga ntiyongeraho umubabaro.”

Dominic Nic Ashimwe aganira na Isango Star mu minsi ishize, yavuze ko “Ndishimye” ari indirimbo ya mbere isohotse mu zizaba zigize album ye nshya ari gutegura.

Yakomeje yibutsa abakozi b’Imana mu nzego zose ko kumvira Imana ntako bias. yagize ati: “Iyo wumviye ijwi ry’Imana rikuyobora icyo ukora, ukagenza uko rikubwiye, ni ibintu bitihishira kuko uretse n’abandi nawe ubwawe wibonera umusaruro mwiza bitanga utagira igisa nawo.”

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

en_USEnglish