Raporo y’Abaholandi imaze gushinja Uburusiya guhanura indege MH17
Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ibihugu byombi(u Buholandi n’u Burusiya) bwari bwatangaje ko buri busohore raporo zisobanura ubushakashatsi bwagezeho mu kumenya uwahanuye indege MH17, amakuru atangwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa China Xinhua News bimaze gutangaza ko ngo ari bwahanuye iriya ndege bukoresheje igisasu cya BUK missile cyarasiwe muri Ukraine. Indege MH17 yaguyemo abantu 298 ikaba yaraguye ahitwa Donetsk muri Nyakanga 2014.
Uburusiya nabwo bwatangaje ko buri busohore nabwo raporo nkiriya , abantu bakaba bibaza icyo izo raporo ziri buhurizeho cyafatwa nk’ukuri cyane cyane ko Uburusiya babushinja ko aribwo bwarashe igisasu cya missile kuri iriya ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777.
Iyi ndege ya Ikigo cy’indege cya Malysian cyitwa Malaysian Airlines Flight MH17 yahanukiye mu kirere cy’igihugu cya Ukraine muri Nyakanga, 2014, icyo gihe Uburusiya bukaba bwari mu ntambara na Ukraine yo kwigarurira agace ka Crimea bwavugaga ko ari akabwo.
Mu baguye muri iriya ndege harimo Abaholandi 196 n’Abongereza 10 n’abandi bari baturutse mu bindi bihugu.
Ikaba yari ivuye Amsterdam( Buholandi)igana Kuala Lumpur(Malysia) nk’uko BBC yabyanditse.
Nyuma yo guhanurwa kw’iyi ndege amahanga yamaganiye kure kiriya gikorwa, ibihugu by’Uburayi na USA bishyigikiye Ukraine bishinja Uburusiya kuba inyuma ya kiriya gitero ariko Uburusiya bwo burabihakana ahubwo bugashinja Ukraine kuba ariyo yahanuye iriya ndege.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW