Digiqole ad

Rwanda: 10% mu mashuri abanza na 5% muyisumbuye barasibizwa buri mwaka

 Rwanda: 10% mu mashuri abanza na 5% muyisumbuye barasibizwa buri mwaka

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza.

Imibare iragaragaza ko hari imibare y’abanyeshuri 5% mu mashuri yisumbuye n’10% mu mashuri abanza basibizwa buri mwaka, mu gihe ngo hari n’abandi baba bimutse badafite amanota abibemerera; Minisiteri y’uburezi igasaba abarezi kujya baharanira ko abanyeshuri badasibira kandi na none ntibimuke batatsinze.

Umunyamabanga wa Leta ushizwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya avuga ko ibibazo by’abasibira n’abimuka badafite amanota akwiye bibaho kubera ko abarimu bareba ikibazo mu mpera z’umwaka gusa, aho kugisuzuma hakiri kare.

Aha agashishikariza abarimu kujya basuzuma uko umunyeshuri yumvise isomo hakiri kare, bityo haba hari utaryumvise agafashwa hakiri kare, ku buryo umwaka arangira afite ubushobozi bwo kwiga amasomo y’umwaka ukurikira.

Yagize ati “Ntabwo icyemezo gituma umwana atsinda gifatwa umwaka w’amashuri urangiye, bisaba ahubwo ko ibyemezo bifatwa gahoro gahoro, nyuma y’isomo ryambere, nyuma y’isomo rya kabiri,…nyuma y’igihembwe, bityo abagaragaje intege nkeya hagashyirwaho ingamba zo kubafasha ku gihe kugira ngo bazaherekezwe, umwaka w’amashuri uzajye kurangira bose bashobora kwiga amasomo y’umwaka ukurikiyeho.”

Umunyamabanga wa Leta ushizwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri Minisiteri y'Uburezi, Olivier Rwamukwaya.
Umunyamabanga wa Leta ushizwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Olivier Rwamukwaya.

Umwe mu barezi twaganiriye witwa Ndagijimana Evariste avuga ko bijya bibaho ko umwana yimurwa kubera ko babuze ukundi babigenza kuko akomeza asibira ariko ntibigire icyo bitanga bagahitamo kumwimura. Ariko ngo mu gihe umwana azajya agenzurwa hakiri kare, bizajya bibafasha kudasibiza abana ndetse no kutimura abadashoboye.

Ati “Hari ubwo umwana asibizwa umwaka warangira ugasanga ntacyo yiyongereye. Ariko nitujya tubisuzuma hakiri kare bizajya bidufasha kumukurikirana hakiri kare tumufashe mu byo atumvise hakiri kare. Ku buryo uwo umwaka uzajya urangira ntakiriyongera kandi twaramwitayeho hakiri kare, tuzaba tubona ko byanze abone gusibira.”

Abarimu nabo bavuga ko bizabafasha kugabanya ikibazo cy’abanyeshuri bimuka nta bushobozi bafite, ndetse n’abandi basibizwa kuko umwaka ushira nta manota abemerera kwimuka bafite.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yewe ni hatari kabisa, burya igihugu kiba gikomeye koko ! Ni ugusenya ariko kikanga guhuhuka kweli !

    Izi policies se ahubwo mwagiye mupfa kuzandika, zikamenyekana bityo n’abazandika amateka yanyu bakazabona gihamya bitagoranye !

Comments are closed.

en_USEnglish