Digiqole ad

Umunyeshuri yatsindiye igihembo cya Airtel Tunga promotion

 Umunyeshuri  yatsindiye igihembo cya Airtel Tunga promotion

King James niwe washyikirije Mussa moto yatsindiye

Uyu munyeshuri wiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Saint André College i Nyamirambo niwe watsindiye Moto mu marushanwa yiswe Airtel Tunga promotion mu Cyumweru gishize.

King James niwe washyikirije Mussa moto yatsindiye
King James niwe washyikirije Mussa moto yatsindiye

Uyu munyeshuri utuye mu Nyakabanda abaye uwa munani utsindiye moto muri iri rushanwa rimaze ibyumweru 12 zizamara ibyumweru 12, buri Cyumweru hatsinda umunyamahirwe umwe.

Mussa Hagenimana wari wasabye n’ibyishimo yavuze ko amaze igihe kirekire akorana na Airtel kandi ko yumva anyuzwe n’igihembo yatsindiye.

Yagize ati: “ Birandenze kuba ntsindiye iyi moto kandi nzayikoresha neza.”

Ambasaderi wa Airtel umuhanzi King James ari nawe wagejeje kuri Mussa iriya moto yavuze ko intego ya Airtel yo gutanga service nziza no kubaka ubushobozi bw’abakiliya bayo itazahinduka kandi ko ubudahemuka bwabo(abakiliya) ari ubw’agaciro kenshi.

Yongeyeho ko umuntu uwo ariwe wese ashobora gutsinda muri Airtel Tunga bityo ko icy’ingenzi ari uguharanira gukora ibisabwa ubundi amahirwe akabasesekaraho.

Gutora muri Airtel Tunga ukaba watsinda bisaba gusa kuba waguze airtime yo gukoresha hanyuma ukandika amagambo IT’S NOW, ukohereza kuri 155 ukaba winjiye mu ruhando rw’abandi batora.

Uzahita ubona urutunde ry’ibibazo hanyuma usubize.

Message imwe yishyurwa amafaranga 100 gusa. Uko usubije neza ikibazo niko ubona amanota 50 ndetse waba wari wagerageje ukabona andi manota icumi nubwo waba wakishe.

Buri munsi abakiliya ba Airtel batanu basubije neza bahabwa airtime y’amafaranga 2, 000Rfw hanyuma uwagiye atsinda ku manota menshi kurusha abandi mu Cyumweru agahabwa moto ye.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish