Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda nta mugabane n’umwe wacurujwe

 Ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda nta mugabane n’umwe wacurujwe

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Nk’uko bigaragara muri raporo ya buri munsi itangwa n’ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda ‘Rwanda Stock Exchange (RSE)’ kuri uyu wa kane tariki ya 08 Ukwakira 2015, nta mugabane n’umwe wacurujwe.

Nubwo bidatangaje ku isoko rito nk’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda, biratangaje kubona isoko ry’imari ririnda rifungwa nta mugabane n’umwe ucurujwe.

Igiciro cy’umugabane wa Banki ya Kigali ‘BK’ ntiwahindutse ugereranyije n’ahashize, ukaba uri ku mafaranga y’u Rwanda 280, iya Bralirwa nayo ntiyahindutse iracyari ku mafaranga 260,…

Kuwa mbere w’iki cyumweru, kuri iri soko hari hacurujwe imigabane 700 ya BK; 900 ya Bralirwa na 328,700 ya CTL ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 37,254,300.

Kuwa kabiri hacurujwe imigabane 306,000 ya BK na 2,000 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 86,214,000.

6 Comments

  • Abnayrawnada twarasobanukiwe.Niba mushaka amafaranga yokujya gusesa muri Rwandaday no gusagarira abanyamakuru, ntayo abanyarwanda tuzabaha.Muzajye gushakira ahandi.

  • Wowe na nde ???

    Ni bihe bimenyetso byo bayasesagura ufite ???

    Vuga ibyuzi, reka jalousie, haranira iterambere.

  • Wowe wiyise mutimamuke, gupinga kwanyu byabahumye amaso .Igihugu kiratera imbere uminsi ku wundi namwe mwarashobewe, les chiens aboient la caravane passe.

    • Cyateye imbere gute? muzi kubeshya gusa.Ndibuka bambwira ngo mu Rwanda hagiye gutangira mitiweli imeze nkiya Canada cyangwa USA icyo gihe abantu bava hasi sinakubwira.Wabaza uti ese ayo mafaranga azaba avuyehe baransubizaga ngo/Ujye ureka gupinga.Ntabwo ari ugupinga nukwanga ikinyoma cyakindi kibwirwa abatazi gusoma no kwandika cyangwa inkandagirabitabo.Ubu se mitiweli ihagaze gute? Ese ntabigo byubuvuzi bivura bihomba kandi bivura abanyarwanda bafite za mitiweli? Ese nkubu urwego rwigenga ruje rugakora audit mwakwemera ukuri kwasohokamo? Noneho ngo babishyize muri RSSB.Ubwo urwo rwobo bazajya barusiba bakoresheje ubwiteganyirize bw’abakozi, ejobundi nibavuga bari nta mafaranga ya pension ahari bafate umuntu bafunge ngo yanyereje amafaranga yabakozi.Ngaho da.

  • Wowe kavamahanga, mu bihugu canada cq se USA ko Hari ibigo bihomba kandi ari ibihugu byateye imbere bishatse kuvuga ko ibyo bihugu nta terambere rihari? Mujye mureka ubujiji mwavanye mu mashyamba ya congo

    • Nkusi, kuki bigutera ipfunwe iyo umuntu akubwiye ibitagushimishije? Ngo bareke ubujiji bavanye mu mashyamba ya Kongo? Ese Instinzi muririmba mwageze i Kigali muvuye mw’Ijuru?

Comments are closed.

en_USEnglish