Digiqole ad

Ngoma: Prof.Lwakabamba yiyemeje kugeza Kaminuza ya INATEK ku burezi bufite ireme

 Ngoma: Prof.Lwakabamba yiyemeje kugeza Kaminuza ya INATEK ku burezi bufite ireme

Prof. Silas Lwakabamba watangiye imirimo ye yo kuyobora Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK) yavuze ko azi neza iyi kaminuza, kandi ashingiye ku burambe afite mu kuyobora amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda ngo arizera ko azageza INATEK ku burezi bufite ireme, mu gihe ubuyobozi bw’icyubahiro ndetse n’abandi bakozi bose bakorera hamwe.

Prof. Silas LWAKABAMBA umuyobozi mushya wa INATEK.
Prof. Silas LWAKABAMBA umuyobozi mushya wa INATEK.

Nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwahoze ari umuyobozi wa ‘INATEK’, Dr. Padiri Dominiko Karekezi rwabaye ku itariki 11 Kanama 2015, INATEK yari itarabona umuyobozi umusimbura.

Kuri uyu wa gatatu nibwo Prof. Silas Lwakabamba umenyerewe cyane mu buyobozi bw’amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda yerekanwe ku mugaragaro nk’umuyobozi mushya wa INATEK.

Prof. Silas Lwakabamba yagaragaje ko yishimiye kuyobora INATEK, dore yanakiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo Senateri Laurent Nkusi nawe wahoze ari umuyobozi wa INATEK wungirije ushinzwe amasomo mbere yuko aba Senateri.

Prof. Lwakabamba mu magamboye yagize ati “Nazengurutse hirya no hino ndeba imiterere y’iyi kaminuza, nabonye nta kintu na kimwe babona giturutse muri Leta ni ibintu ubwabo bikorera…Ibi rero byerekana umuhate w’iki kigo, ubushake bw’umuryango mukuru wa INATEK, n’ubushake bw’ubutegetsi bwa INATEK. Nishimiye kuvugira hano ko banyeretse igenamigambi ryabo kandi nabonye ryarakozwe neza n’inyandiko zose zerekana uburyo bizakorwa hagamijwe ahazaza h’iyi kaminuza. Udafite gahunda nta kintu na kimwe wageraho.“

Prof. Silas Lwakabamba kandi akaba yanasabye ko atazigera ananizwa, kuko ngo gukorera hamwe aribwo ugera ku ntego, ibi ngo arabishingira ku bunararibonye afite mu burezi cyane cyane ubw’amashuri makuru na za kaminuza.

Yagize ati ”Nk’umuyobozi mushya wa INATEK, nibyo koko mfite uburambe buhagije mu burezi bw’amashuri makuru na za Kaminuza, ariko ntabwo ndi umuntu ukora ibitangaza. Dukeneye gukorera hamwe, gukorera mu mwuka umwe.

Mu bihe byahise ndizera ko aho nagiye nkora hose twagiye dukorera hamwe mu mwuka umwe tumeze nk’umuryango, kandi gukora nk’umuryango ibintu byose bigerwaho. Baravuga ngo gushyira hamwe niko gushobora . None rero ni mureke dushyire hamwe dukorere hamwe tuzashobora.”

Prof. Silas Lwakabamba yabaye Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Ministiri w’uburezi, umuyobozi w’icyahoze ari Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Kigali (KIST), ndetse anayobora icyari Kaminuza y’u Rwanda igihe kirekire.

Habaye ihererekanya bubasha ryemerera Prof. Lwakabamba kuyobora INATEK.
Habaye ihererekanya bubasha ryemerera Prof. Lwakabamba kuyobora INATEK.
Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu batandukanye barimo na Senateri Prf. Laurent Nkusi (uwa kabiri uturutse iburyo).
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Senateri Prf. Laurent Nkusi (uwa kabiri uturutse iburyo).
Uyu muhango wari witabiriwe n'abantu benshi barimo n'abanyeshuri ba INATEK.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi barimo n’abanyeshuri ba INATEK.

Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW/Ngoma

5 Comments

  • Ese abazi Rwakabamba, mwaba muzi bimwe mu byo yakoze mbere y’uko ayobora KIST< NUR, na MINEDUC? None se hari ibitabo bizwi yanditse? ubushakashatsi se? Nzaba mbarirwa.

  • Ireme yagejeje ahoyanyuze hose turarizi.Ajye kubeshya abahinde.bamujyane muri nayine wenda ho yagirayo akamaro.

  • Ibi byitwa promotion cyanga retrogadation?

  • Inatek nta Salle yinama igira? Urambonera ngo baricaza lwakabamba mwishuli nikibaho inyuma na pipitre? Mbega kaminuza lwakabamba ayoboye!! Ni nayini yiyazi ya kaminuza pe pe pe! Ubuse azajya avuga English bamwumve cyangwa uretse inumyarwanda yamaze no kumenya ikinyagisaka?!!!

  • Mwabagabo cg abagore mu maze kwandika ibibanza ntimugira uburere na gato cg nta n’umwe muri mwe wize nibura KIST igihe Rwakabamba yahayoboraga ubwo nyine mwize Nyanyazi(Nine years) nk’uko abatize icyongereza bavuga?
    Harya ubwo mwe mwayoboye he ra?

Comments are closed.

en_USEnglish