Digiqole ad

Umushinga RTB uri mu bushakashatsi ku ndwara nshya z’ibirayi, urutoki n’imyumbati mu Rwanda

 Umushinga RTB uri mu bushakashatsi ku ndwara nshya z’ibirayi, urutoki n’imyumbati mu Rwanda

Igihingwa cy’imyumbati ni kimwe mu byugarijwe n’indwara muri iki gihe.

Mu gihe hirya no niho mu Rwanda no mu karere ruherereyemo hari indwara nshya zinafitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere zirimo kwibasira ibhingwa by’ibirayi, imyumbati, intoki, ibijumba n’ibindi binyamafufu, umushinga mpuzamahanga RTB uri mu bushakashatsi buzafasha abahinzi na za Guverinoma guhangana n’izo ndwara.

Igihingwa cy'imyumbati ni kimwe mu byugarijwe n'indwara muri iki gihe.
Igihingwa cy’imyumbati ni kimwe mu byugarijwe n’indwara muri iki gihe.

Mu Rwanda, umushinga RTB (Roots, Tubers, and Bananas) ukorera mu Turere tunyuranye duhingwamo cyane cyane ibihingwa by’ibirayi, imyumbati, urutoki n’ibijumba. Muri aka karere ugakorera muri Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Dr. Jürgen Kroschel uyobora uyu mushinga avuga ko uyu mushinga umaze umwaka ukora wamaze gushyiraho ibikorwaremezo bisuzuma, bikagenzura niba hari indwara zaje, bigafata ibipimo, n’imihindagurikire y’ikirere mu bice bakoreramo.

Yagize ati “Muri iki gihe hari indwara nshya zishobora kuba uruhererekane akarere ku kandi, igihugu ku kindi, umugabane ku wundi. Hari nk’indwara y’ibihingwa yagaragaye muri Peru, nyuma igaragara muri Spain, muri uyu mwaka wa 2015 yageze muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko,…nyuma tuzatanga imyanzuro n’inama z’uko hakwirindwa ikwirakwizwa ry’ibyonyi n’ibiza byibasira ibihingwa ku babishinzwe.”

Dr. Kroschel kandi avuga ko uyu mushinga uzagaragaza igitera indwara nshya, aho zishobora kuva, n’uko zishobora gukwirakwira.

Kugeza ubu ngo umushinga RTB urimo gukora igishushanyo mbonera kigaraga zimwe mu ndwara zamaze kugaragara, n’uko zigenda zikwirakwira, ndetse n’izishobora kuza kubera imihindagurikire y’ikirere.

Dr. Kroschel ati “Dukwiye kuba twiteguye, ndetse tukaburira n’abahinzi bakitegura indwara n’ibyorezo by’imyaka birimo kuza…ni indwara zishobora no kugira ingaruka ku zinyuranye ku kiremwa muntu cyane cyane abahinzi, abarya umusaruro w’ibyo bihingwa, ndetse zikangiza ibidukikije.”

Agasaba abahinzi kuzamura imyumvire ku ndwara ziri mu gihugu, uko zishobora gukwirakwira, n’izishobora kuza; kugira ngo babashe kuzimenya n’uburyo bwo guhangana n’ingaruka zazo.

Nduwayezu Anastase, umushakashatsi ku ndwara z’ibirayi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, avuga ko uyu mushinga uzafasha Guverinoma gukurikirana indwara z’ibinyabijumba n’urutoki.

Ati “Bizatuma tumenya uko indwara z’ibyo bihingwa by’ingenzi zigenda zihinduka bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe. Bitume Leta na Minisiteri y’ubuhinzi ifata ingamba kugira ngo igerageze kuzigabanya cyangwa se ziveho burundu, bitume n’umusaruro wiyongera ku baturage.

Kuba harimo gukorwa ubushakashatsi ntabwo bivuze ko ibyo bihingwa byugarijwe n’indwara kurusha ibindi, ahubwo ni uko tubyitayeho kubera ko tuzi agaciro bifitiye Abanyarwanda.”

Ku rundi ruhande, Umugoronome mu Burundi, Kantungeko Deo avuga iyi gahunda y’ubushakashatsi izafasha cyane abaturage, dore ko ngo nk’iwabo hari ibihingwa nk’Amateke byari byatangiye gucika kubera ibyonnyi n’indwara zibyibasira.

V.KAMANZI
Umuseke.rw

en_USEnglish