Digiqole ad

Abaminisitiri b’ubumenyingiro ba Angola na Botswana basuye ‘Tumba College of Technology’

 Abaminisitiri b’ubumenyingiro ba Angola na Botswana basuye ‘Tumba College of Technology’

Izi ni zimwe muri mudasobwa zasanwe na Tumba Collge mu bufasha baha abaturage, beretse aba bayobozi.

Rulindo – Mu rwego rw’icyumweru cy’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga mu Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2015, Ikigo kigisha Ikoranabuhanga n’Ubumenyingiro cya ‘Tumba College of Technology (TCT)’ cyakiriye abayobozi n’impuguke mu byerekeranye n’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro barimo abanyamabanga ba Leta bashinzwe amashuri y’ubumenyingiro (TVET) mu bihugu bya Angola na Botswana n’abandi basuye ahanini ibikorwa ikigo cya Tumba gikorera abaturage, ndetse n’amasomo bigisha abanyeshuri bituma bahangana ku isoko ry’umurimo ndetse n’igihugu kikarushaho guterimbere.

Izi ni zimwe muri mudasobwa zasanwe na Tumba Collge mu bufasha baha abaturage, beretse aba bayobozi.
Izi ni zimwe muri mudasobwa zasanwe na Tumba Collge mu bufasha baha abaturage, beretse aba bayobozi.

Nyuma yo kwakira abo bashyitsi, Eng. Pascal Gatabazi, umuyobozi wa ‘Tumba College of Technology’ yavuze ko mubyo beretse abo banyamahanga harimo za muasobwa zari zarapfuye basannye ku kigo cy’amashuri cya “Inyange Girls School” n’icyuma gishyushya amazi bahaye ikigo nderabuzima cya Tumba.

Ati “nabo byabashimishije kubereka ibyo dukora, hanyuma tukaba twifuza n’umubano n’ibihugu byabo.”

Eng. Gatabazi Pascal kandi yavuze ko kuba igihugu cyabahisemo kikabohereza izi ntumwa, bityo ngo bikaba byabahaye imbaraga zo gukora kurushaho.

Umunyamabaganga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro mu gihugu cya Angola, NARCISO DONAISIO SANTOS yavuze ko mu gusura ibikorwa bitandukanye yashimishijwe no kubona imbaraga z’urubyiruko, imyigishiriza n’uburezi u Rwanda ruha urubyiruko rubategurira guhangana kw’isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Iki kigo cyerekana koko imbaraga n’iterambere ry’u Rwanda,…rwahaye ubushobozi ikigo mu buryo bw’ibikoresho, kuko nasuye TCT nsanga gifite ibikoresho ku buryo giha ubushobozi urubyiruko rwo guhangana ku isoko ry’umurimo,…mu byo twabashije kumenya, twamenye ko 75% y’abanyeshuri ba hano iyo barangije bahita bahabwa akazi mu mishanga itandukanye, ibyo byerekana ko ku isoko ry’umurimo abavamo hano bashimirwa cyane, ndetse byerekana iterambere ry’u Rwanda.”

NARCISO DONAISIO SANTOS, na bagenzi be kandi ngo banakuye isomo ku buryo ikigo gisangira iterambere n’ubumenyi n’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro mu gihugu cya Botswana KGotla Kenneth Autlwetse we yavuze ko ibyo yabonye mu Rwanda bizabafasha mu mikoranire hagati y’ibibihugu byombi, ku buryo mu minsi iri imbere hazabaho ubufatanye bwo gusangizanya ubumenyi.

Eng. Pascal Gatabazi umuyobozi wa Tumba College of Technology
Eng. Pascal Gatabazi umuyobozi wa Tumba College of Technology
Barigusobanurirwa ku bijyanye n'ikoranabuhanga.
Barigusobanurirwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish