Digiqole ad

Basketball: Nyuma yo gutangira neza, uyu munsi Espoir BC ifite urugamba

 Basketball: Nyuma yo gutangira neza, uyu munsi Espoir BC ifite urugamba

Espoir Basketball Club nayo ntiyahiriwe n’umunsi wa kabiri w’imikino.

Imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda mw’irushanwa ry’Akarere ka gatanu (Zone V) ry’umukino w’intoki wa Basketball, Espoir Basketball Club yatangiye neza irushanwa, dore ko ku munsi wa mbere yatsinze Ulinzi yo muri Kenya amanota 70-59.

Espoir Basketball Club yatangiye itsinda umukino wa mbere, ikeneye gushyigikirwa ngo itsinde n'uwa kabiri.
Espoir Basketball Club yatangiye itsinda umukino wa mbere, ikeneye gushyigikirwa ngo itsinde n’uwa kabiri.

Mu mukino wabaye ku Cyumweru, agace ka mbere karangiye Espoir ifite amanota 23-8, aka kabiri igira amanota 15-12, akace ka gatatu Ulinzi yagatsinze ku manota 17-16 yongera no gutsinda akanyuma ku manota 22-16.

Abakinnyi batsinze amanota menshi ku ruhande rw’ikipe ya Espoir BBC ni Ngandu Biennvenue watsinze 15, Shyaka Olivier watsinze 14, Mugabe Aristide na Kerekezi Pascal batsinze amanota 11 kuri buri umwe.

Abakinnyi batsinze amanota menshi ku ruhande rw’ikipe ya Ulinzi BBC ni Ochieng William watsinze amanota 26, Mutoro Erick watsinze amanota 13, mu gihe Wafula Ancetas yatsinze amanota 8.

Kuri uyu wa mbere, iyi kipe y’i Nyamirambo irahura na City Oilers yo muri Uganda ikinwamo n’uwahoze ari mu bakinnyi bakomeye  mu Rwanda  ariwe Kami Kabangu.

Iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Uganda, nayo yatangiye neza itsinda Dynamo y’i Burundi.

Umukino wazo zombi uraba saa mbiri z’ijoro kuri Stade nto ya Remera.

Uko imikino yose yagenze ku Cyumweru:

  • City Oilers 66-51 Dynamo
  • Ubumwe 58-77 Berco Stars
  • Espoir 70-54 Ulinzi
  • Gezira 82- 52 KPA
  • NFEL 51-100 Tiger Head Power

Gahunda yo kuri uyu wa mbere:

  • 10:00 AM -USIU vs Don Bosco (abagore)
  • 12:00 AM -Dynamo vs Savio (abagabo)
  • 2:00 PM -NFEL vs KPA (abagabo)
  • 4:00 PM -APR vs KCCA (abagore)
  • 6:00 PM -Tiger Head Power vs CSK (abagabo)
  • 8:00 PM – City Oilers vs Espoir (abagabo)

UM– USEKE.RW

en_USEnglish