Digiqole ad

Amahirwe yo kwegukana PGGSS3 ni 50/50 – Dream boys

Harabura amasaha 75 ngo mu bahanzi batanu tumenye ugiye kwegukana igihembo cya PRIMUS GUMA GUMA SUPER STAR ya gatatu, muri batanu basigaye Nemeye Platini wo muri Dream Boys avuga ko bose amahirwe bayanganya n’ubwo hari uwaba yibwira ko ayarusha abandi yibeshya.

Platini kenshi ashimisha abantu iyo atangiye kubyina injyana y'inzayirwa.

Platini kenshi ashimisha abantu iyo atangiye kubyina injyana z’i Congo.

Nemeye yabwiye Umuseke ati ” Birumvikana ko twese tutazatwara igikombe kuko ni kimwe kandi abagishaka turi batanu. Ariko twese dufite amahirwe njye mbona ari 50/50. Nta wahagarara ngo yemeze ko ariwe uzagitwara abandi.

Kuki abasezerewe basize bavuze uwo bumva yagitwara?

Platini avuga ko biriya bigaragaza ko umuntu aba yaraje mu irushanwa aziko bagenzi be bamurusha.

Platini ati “ Nta muhanzi ubwe wakwemeza ko akwiriye igikombe niyo mpamvu n’uzagitwara nta comment zakwiye kujyaho kuko azaba ariwe nyine.

Dream Boys ni itsinda rya Mujyanama Claude uzwi ku izina rya TMC na Nemeye Platini rimaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu kuva ryatangira.

Aba basore bafatanyije muri muzika ni inshuti zo mu bwana bakaba baranize bombi ku kigo cya Groupe Scolaire Officiel y’i Butare ari naho batangiriye muzika yabo.

Abahanzi batanu basigaye bahatana, dukurikije inyuguti zitangira amazina yabo ni; Dream Boys, Knowless, Mico the Best, Riderman na Urban Boys.

Amahirwe kuri bose nubwo umwe ariwe uzagitwara.

Dream Boys nyuma yo kwisanga muri batanu ba mbere

Dream Boys nyuma yo gukomeza muri batanu ba mbere

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish