Kagame yabwiye isi ko SDGs ari andi mahirwe mashya ku Rwanda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Nzeri 2015 Perezida Kagame yari mu cyumba cy’inama cya University of Columbia i New York mu biganiro bya World Economic Forum. Mu mbwirwaruhame ye, yagarutse ku nzira zikwiye zo kurandura ubukene, avuga ko abanyarwanda bafite amasomo ahagije y’amateka ku buryo amahirwe abonetse yo kwivana mu bukene bayakoresha mu buryo bubakwiriye. Avuga ko Sustainable Development Goals (SDGs) azibona nk’andi mahirwe y’iterambere ku Rwanda.
World Leaders Forum yashyizweho mu 2003 na University of Columbia y’i New York, iba buri mwaka aho itumiza abayobozi ku rwego rw’isi bakavuga ku bintu bitandukanye nk’ubukungu, politiki, n’ibindi bireba isi muri rusange.
Perezida Kagame yavuze ko miliyoni nyinshi z’abanyafrica zikiri mu bibazo by’ubukene zidakeneye na busa kwibutswa ibibi byo kuba muri ako kaga.
Avuga ko nubwo hari bimwe bitagezweho mu ntego z’ikinyagihumbi zishize (millennium development goals, MDGs) ariko hari ahandi henshi cyane hagaragaye ibyiza byagezweho kuri ibi, bikanahindura ubuzima bwa benshi.
Ati “Ubwo MDGs zatangizwaga ahagana mu myaka ya 1990 u Rwanda rwari ruvuye mu mateka y’umwijima, twafashe ziriya ntego nk’izacu bwite tuzishyira mu cyerekezo tuganamo nubwo zari izo ku rwego rw’isi. Byarangiye zitugejeje ku mpinduka abanyarwanda bifuzaga mu buzima bwabo.”
Perezida Kagame akomeza avuga ko n’ubu u Rwanda rugishishikariye gukomeza guteza imbere ubuzima bw’abarutuye. Akemeza ko byose bishoboka gusa ari uko ibikorwa byose bihawemo umwanya wihariye abaturage kuko ngo ari bo bashyira mu ngiro za ntego nziza.
Ati “Mu yandi magambo, iterambere ribaho iyo abaturage babashije kumva impamvu n’uko bagera ku mpinduka. Imiyoborere y’igihugu ikabafasha kumva ibibazo byabo no gufatanya gushaka ibisubizo, abafatanyabikorwa bakaza banyura mu nzira mwashyizeho.”
Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bize bihagije kandi bamaze guhindurwa n’ibyo ubwabo babonye ko bishoboka.
Ati “Niyo mpamvu byabaye ngombwa ko dukora ibintu mu buryo butandukanye, biza kutugeza ku musaruro ugaragara.”
Avuga ko u Rwanda rwakoze politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi no gufata mu ntoki zabo politiki n’ibikorwa by’iterambere bifuza, bityo ngo bakaba bagenda bumva ko guverinoma ibakorera kandi hari icyo bagomba kuyibaza.
SDGs ni andi mahirwe
Nyuma ya MDGs, u Rwanda rwashimiwemo na UN kugera ku ntego zayo ku kigero gishimishije, ubu hagezweho intego nshya za Sustainable Development Goals,SDGs ziri ku rwego rw’isi, izi ntego ziracyari kunozwa zikazafatwaho umwanzuro wa nyuma mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Perezida Kagame, izi SDGs azibona nk’ubufatanye bushya mpuzamahanga butanga ikizere mu guhindura ibintu, cyane mu kurwanya ubukene.
Ati “Izi ntego zirushijeho kwifuza kugera kuri byinshi, ndetse bamwe banavuga ko zitagaragaza neza umurongo nyawo. Nibyo bisa n’ibyitezwe urebye ku byakozwe muri MDGs, ariko ukuri kuriho ni uko ubukene mu buryo butandukanye buriho bushobora kugorana kuburandura.”
Gusa kuri we kugira ngo SDGs zigere ku ntego abantu ngo bakeneye kuganira cyane kurushaho ku miyoborere itandukanye ndetse na demokarasi ikenewe kugira ngo ibyo bigerweho.
Ati “Icyakorwa cyane ni ukureba uburyo abantu bakwiye kurushaho kwinjira cyane mu gufata ibyemezo, gushyiraho igeno ryabo no kurikurikirana. Ni akazi kacu ko kubyaza umusaruro aya mahirwe mashya.”
Kuva kuri uyu wa 18 Nzeri kugeza kuya mbere Ukwakira 2015 abayobozi batandukanye bazatanga ibiganiro muri iyi World Leaders Forum. Muri bo harimo Mme Marie-Louise Coleiro Preca Perezida w’ibirwa bya Malta, Mme Sheikh Hasina Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, Perezida wa Chili Mme Michelle Bachelet, Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique na Mme Atifete Jahjaga Perezida wa Kosovo.
UM– USEKE.RW
11 Comments
President wacu ni umurwnashyaka, intwali, go on our President, tukuri inyuma. God bless you & your familly.
nkuko twesheje intego za MDGs tuzarushaho kwesa n’iza SDGs , ko ubuyobozi bwiza bunabyumva neza tubufite se tubaye iki?
Ese mubyerekeye uburenganzira bwabanyarwada twesheje imigo inganiki?
Ariko ejo mucyakare ngo umusaza azaba asesekaye i Montreal, haruwandusha ayo makuru ngo ambwire?
Ntawuzahasesekara.Usesekara ahantu ukunzwe, muri Canada rero siko bimeze.
Niko Jagisoni weeeee baza ambassade hirya aho Ottawa iguhe ayi imvaho ureke ayi bihuha !!
Izo za MDGs na SDGs ni nziza cyane kuko perezida wacu iyo yaserutse yihesha agacira arara muri Hilton Hotel.
@kabanga kurara muri Hilton sibintu bikomeye pee, Hilton zimwe nazimwe zirahendutse cyane gusumba Serena hotel zaho ikigali. Icyingenzi nuko izo SDGs naza MDGs abaturage bazigiramo uruhare. Ntibibe ibintu byo ku impressiona abasuzungu ngo baduhe cash gusa. Kdi pee abanyarwanda umuco wo kubeshya tuwugabanye…tunjye tuvuga ukuri am pretty sure murwanda 70% bashobora kuba bataramenye MDGs none mukaba mugiye kubashyira no kuri za SDGs.
Dr kaberuka (2017
@Mirenge: Kuba wanga Kagame ntawe bibuza gusinzira kuko you’re nothing. Aho ajya hose agusaba uruhushya se? Harya Rwanda Day yabereye Toronto ntiyari ahari ? Burya rero abamukunda turahari kandi tumuhagazeho cyane. Turanamurinze bikomeye. Ngaho noneho iyahure.
HAHAHHAH ARI MURI CANADA BYIHISHKWA ARIKO …. MURUMUNA WANJYE ABINGEJEJEHO MUKANYA
Comments are closed.