Amag The Black yemeye kureka ijambo ‘Mtalamu’ yabujijwe na Taifa
Umuraperi Amag The Black n’umunyamakuru w’imikino Taifa Kalisa Bruno bapfaga ijambo ‘Mtalamu’. Kuri ubu iri jambo Amag The Black yemeye kureka kuzongera kurikoresha.
Nk’uko Amag The Black abitangaza, avuga ko imwe mu mpamvu yahisemo kureka iryo jambo ari uko adashaka gukomeza kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera ijambo rimwe gusa.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze ko adashaka gukomeza kuvugwa cyane kubera ijambo umuntu atanahimbye. Ahubwo ko ariretse kugira ngo bitange amahoro kuri Taifa.
Yagize ati “Niba Taifa yumva ndamutse ndetse iri jambo yagira amahoro, reka noneho mubwire ko abafana banjye nari nararyise mbatalamuye. Ntago bakiri abatalamu.
Ndibaza ko iri jambo avuga ko ariwe warizanye atararyandikishije muri ‘RDB’ ikigo cy’igihugu gushinzwe iterambere mu Rwanda. Gusa ndi umuhanzi kandi mfite andi mazina menshi nzabashakira”.
Iri jambo ry’igiswahili ‘mtalamu’ risobanura umuntu ufite inararibonye, cyangwa rigakoreshwa bashaka kuvuga umuntu usobanukiwe. Riva ku ijambo ‘taluma’ rivuga ubumenyi.
Taifa yavugaga ko mu gihe Amag The Black ataje ngo bagirane ibiganiro ashobora kwerekeza inzira y’inkiko kuko iryo jambo nubwo atariwe warihimbye ariko ngo niwe watangiye kurikoresha cyane mu itangazamakuru mu Rwanda.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ibaze nawe koko !!!! Ariko ibibera muri aka gahugu n’akumiro !!! Salama wowe…… Umunsi Babu G yagiye mu nkiko tuzafungwa turi benshi !!!! Uwo ni Taifa namna gani ???
Ntibitangaje!! Amagy nta discipline agira haba nomuzindi mvugo. uyumunyamakuru twajyaga dukunda kumwumva akoresha irijambo cyane sinzukuntu amagy yarifatiyeho akariro araccelera ahita arigira irye!
ahubwo se uwo munyamakuru azwi nande cg ashaka kwifashisha amag ngo amenyekane nakumiro
Ahubwo Jye nzi Taifa akoresha iri jambo ataraba n’umunyamakuru kuri Zinia
ubwose arumva arkajambo kahatari ubonye iyo amag akamusubiza ahubwo akajya no kwa padiri bakaka mubatiza kko abasangira ubusa bitana ibisambo ibyo ntamumaro wogupfa ubusa
Ahhhhhhh, mtalamu? Iryo jambo niryigiswaili. Nigute ijambo rivugwa numuntu wese uzi igiswahili yaryiyitirira? Aka nakumiro pe. Ngo ndariretse? Kuzihe mpamvu urireka? ese yarega avuga iki? SHAKA KAMSI YA KISWAHILI urarisangamo. Ntaryo yazanye ntababeshye. Amag komeza urikoreshe niba urikunze. Ntatera buoba
Uyu munyamakuru n’ubwo ntamuzi namugaye! Areba hafi cyane! Iyo areka wenda The Black akabanza akaribyaza amafaranga, noneho akabona kumusaba ubukubitagihuru nk’ubwimiti y’abavuzi bwa gakondo; ariko ibyo nabyo yabikora ari uko hari igihangano cye (Taifa), cyaba umuvugo, indirimbo cyangwa ikibumbano, igishushanyo se yaba yararikoreshejeho! Ndibuka ko Manu Dibango yigeze kurega Michael Jackson wari wakoresheje ijambo “Makosa” mu ndirimbo ye adasbye uburenganzira; kuko style ya Dibango ari Makosa ndetse yakundaga kubivuga mu ndirimbo ze. Icyo gihe Jackson yemeye icyaha, asaba imbabazi ariha n’amafaranga kuko indirimbo yari yavuzemo iryo jambo yari yayikbonyeho ibiceri bitubutse!! Naho Taifa ni ikihe guhangano yakoreshejemo Mtalamu. AmaG nashaka andi mazina yakita abafans be azambaze kuri 0731147046, jye ndi umwisi kandi udashakisha ni bura mu ndimi zirenga eshanu( English , French, Swahili, Kinyarwanda, Kirundi, Deutch n’ibindi ntarondoye).
Comments are closed.