Digiqole ad

Uganda: Abagore bafitiye amatsiko agakingirizo kambaranwa n’ikariso

 Uganda: Abagore bafitiye amatsiko agakingirizo kambaranwa n’ikariso

Aka gakingirizo gakozwe k’uburyo ngo katazabangamira ab’igitsina gore

Ubusanzwe agakingirizo k’abagore kariho ariko bakangaga kubera uko gateye ariko ngo akakozwe ubu umugore yambarana n’ikariso ngo bagakunze cyane. Igitekerezo cyo gukora akameze nk’ikariso cyaje nyuma y’uko abashinzwe ubuzima basanze hari abagore benshi banga kugura agakingirizo gasanzwe ngo kubera ko kababangamira nk’uko The Monitor yabyanditse.

Aka gakingirizo gakozwe k'uburyo ngo katazabangamira ab'igitsina gore
Aka gakingirizo gakozwe k’uburyo ngo katazabangamira ab’igitsina gore

Umwe mu baganga bakora mu kigo cy’ubuzima Samasha Medical Foundation witwa Dr Moses Muwonge yemeza ko kariya gakingirizo ubu katangiye gukoreshwa mu Burayi ariko ngo bakaba bategereje ko Minisiteri y’ubuzima muri Uganda ikemera ku mugaragaro hanyuma abagore bakifuza bakakabona ku isoko.

Dr Muwonge yasobanuye akarusho k’ako gakingirizo.

Yagize ati: “ Agakingirizo kambaranwa n’ikariso gateye ku buryo bufasha abagore gukora imibonano mpuzabitsina mu buryo bwose bashaka batabangamiwe. Umugore ashobora kukambara umunsi wose, akakagendana ndetse yagira n’icyo ashaka kwimarira ntibibe ngombwa ko agashyiramo bundi bushya.”

Kenneth Mugumya ushinzwe guhuzwa ibikorwa by’Ikigo cy’igihugu cyo kuringaniriza imbyaro (Uganda Family Planning Consortium) nawe yemeje ko kariya gakingirizo kagashobora gushyuha cyangwa ngo gacike kandi ngo nta n’uburyaryate gatera.

Ngo muri Uganda hari udukingirizo twinshi ariko ntidukoreshwa kubera ko ngo abaturage batadukunda ariko ngo udushya tuzasohoka vuba tuzaba dukoze neza k’uburyo mu gihe cy’imibonano nta nuzajya yumva ko harimo agakingirizo.

Muri Uganda ubu ngo agakingirizo k’abagore kagura amafaranga 1,500 Shs.
Ubu udukingirizo tw’abagore tugezweho dukoreshwa muri Colombia, Panama, Costa Rica, Dominican Republic, Venezuela na Espagne.

Agakingirizo k’abagore kagezweho ngo gakozwe muri nylon na Cotton.
Gafite agace gafata(adhesive) gafata ku kice giteye nk’ikariso gakozwe mu cyitwa polyurethane gituma kadatera uburyaryate, kakabonerana , nta ‘munuko’ kandi gakomeye.

Ubu ngo ikariso imwe irimo urukingirizo tubiri igura amadolari $5 ni ukuvuga ibihumbi 18, 400 Shs.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nonese bwaburyo bwumuco wacu buzakorwa gute kona nyiragongo (clitoris) izabifungiye mwikariso

  • nonese bwaburyo bwumuco wacu buzakorwa gute ko na clitoris izabifungiye mw’ikariso, akosakacu n’akabazungu nyine batazi umuco Nyarwanda

  • Ndumva kunyaza bivuyeho rero kandi hari ababikunda!!!

  • Isi igeze kundunduro

Comments are closed.

en_USEnglish