Digiqole ad

Hakizimana yatangiriye ku bihumbi 30 none ubu afasha abandi kuzamuka

 Hakizimana yatangiriye ku bihumbi 30 none ubu afasha abandi kuzamuka

Hakizimana avuga ko bicye amaze kugeraho abikesha umuhate, kwihangana, kwitanga no gusangira n’abandi.

Jean Damscene Hakizimana w’imyaka 29 ni umusore umaze kumenyekana cyane mu mugi wa Gicumbi, niumucuruzi akaba n’umuntu ugaragara mu bikorwa byo gufasha abatishoboye no gufasha abahanzi bakiri bato kuzamuka. Nyamara ibyoyagezeho yabihereye ku mafaranga 30 000 gusa. Gukunda umurimo no kwakira neza abamugana ngo niryo banga.

Hakizimana avuga ko bicye amaze kugeraho abikesha umuhate, kwihangana, kwitanga no gusangira n'abandi.
Hakizimana avuga ko bicye amaze kugeraho abikesha umuhate, kwihangana, kwitanga no gusangira n’abandi.

Hakizimana avuga ko igishoboro cy’ibihumbi 30yagihawe n’ababyeyi be bagurishije impfizi y’inka. Maze ayazana i Kigali atangira gucuruza inkweto i Remera mu Giporoso.

Ibi ngo ntibyagenze nk’uko yabishakaga maze afata ayo yari agezeho ajya i Gicumbi atangira acuruza inkweto z’abagore.

Ati “gutangira byari bigoye cyane, ariko no kwihangana narakomeje ndagerageza ndizigamira ntera imbere gacye gacye. Ubu ndishoboye,niyubakiye inzu, kandi mfasha n’abandi gutera imbere.”

Hakizimana afite ikibanza yise “Boston Shop” mu isoko rya Gicumbi, akunze kumvikana ku maradio mu Rwanda mu biganiro bitandukanye atanga inama ku rubyiruko rw’uko yivanye mu bukene.

Kuri we ngo “nta mugabo umwe”, yagiye afatanya n’abandi bajeune b’inyangamugayo kwishyirahamwe bagahana amafaranga mu ‘ibibina’ bakava hasi bakiteza imbere mu mishinga itandukanye.

Hakizimana ati “Ikibazo cy’urubyiruko ubu ni uko rwumva rwabeshwaho n’abandi, rukumva ko rugomba gusaba akazi gusa. Ariko buriya aho gutegera ikiganza umuntu, cya kiganza gisaba wagifatanya n’ikindi kidasaba ukayakoresha ari abiri.”

Hakizimana ubu arateganya gutangira icyo yose “Boston Mobile Shop” aho ngo ashaka kuzajya ashyira abaclient be imyambaro aho bari aho kugira ngo bo bamusange mu isoko. Umushinga we ubu ngo ari kuwunoza neza.

Hakizimana agira inama urubyiruko cyane cyane kwirinda ibiyobyabwenge kuko nta kintu bageraho mu gihe cyose mu mutwe batari bazima.

Ikindi asaba buri wese wagize icyo ageraho kwibuka abatishoboye n’abakennye akabafasha agamije kugira ngo nabo bave aho bari, biteze imbere.

Uyu musore usibye gutanga ubufasha ku bakene, asanzwe azwiho gufasha abahanzi bataramenyaka i Gicumbi kugira ngo bazamuke.

Kuri iki yabwiye Umuseke ati “Njye nemera ko umwuga wose ukiza, niyo mpamvu umwana ufite impano mufasha kuzamuka kuko mba nzi ko isaha n’isaha byamukiza akamererwa neza cyane. Ingero murazizi.”

Hakizimana uvuga ko mu buzima akunda cyane gufasha no gutanga inama , aboneka kuri telephone igendanwa ya  0725719607 na 0788992134.

Aha ni kuwa gatandatu ubwo aho acururiza hari umukecuru Nyiramugwera n'umukambwe ufite ubumuga bwo kutabona aba bombi asanzwe atera inkunga kuko batishoboye, bari baje kumureba
Aha ni kuwa gatandatu ubwo aho acururiza hari umukecuru Nyiramugwera n’umukambwe ufite ubumuga bwo kutabona aba bombi asanzwe atera inkunga kuko batishoboye, bari baje kumureba

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish