“Nta muntu ukwiye kuveba abahanzi b’ubu”- Makanyaga
Makanyaga Abdul ni umwe mu bahanzi bo hambere ariko bagikora muzika y’ubu irimo kugenda ifata indi ntera mu iterambere. Avuga ko nta muntu wakabaye agira umuhanzi aveba ku bikorwa bye bya muzika ahubwo bakwiye gushyigikirwa.
Ibi ngo ahanini usanga abantu benshi bavuga ko nta muzika iri mu Rwanda kubera bamwe mu bahanzi usanga bakora injyana zo mu bindi bihugu aho gukora injyana z’umuco gakondo.
Ku ruhande rwa Makanyaga Abdul asobanura ko nta kibazo kuba bakora izo njyana ahubwo ikibazo ari uburyo bazikoramo cyangwa bandikamo amagambo yo kuziririmbamo.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Makanyaga yagize ati “Erega abanyarwanda bakwiye kwishimira aho muzika nyarwanda igeze urebye n’ibihe igihugu cyanyuzemo bitari byoroshye.
Ku kibazo bahora bavuga ko abahanzi nyarwanda nta mihangire yabo ahubwo birirwa basubiramo injyana z’abandi ntabwo nemeranya nabo.
Ese abo bandi bo izo njyana baririmbamo nibo bazihimbiye? Ikibazo si uko bakora injyana z’amahanga ahubwo ikibazo ni uburyo bazikoramo usanga rimwe na rimwe utamenya ibyo baririmba”.
Makanyaga akomeza avuga ko ku isi hose nta mupaka muzika igira. Ku buryo niba ari injyana gakondo ugomba guhora ukora iyo gusa nta yindi ushobora kuba wakora.
Ati “Buri munsi ku isi hagenda haduka ikintu kigezweho uko bwije nuko bukeye kubera iterambere. Ntabwo wavuga ngo umuhanzi kubera ko ari umunyarwanda akore ikinimba cyangwa umuhamirizo gusa.
Ashobora kubikora yego!! Ariko nanone naba abikoze akavangamo indi njyana runaka si icyaha azaba akoze. Ahubwo niko isi idutegeka tugomba kujyana n’ibigezweho”.
Imwe mu nama Makanyaga agira abahanzi b’ubu, ni uko bagomba kumenya gucuranga bimwe mu bicurangisho bya muzika. Kuko usanga ngo abahanzi benshi bajya mu ma studio bakaririmba ariko ntabe hari n’igicurangisho na kimwe yakubwira ko ashaka ko umushyirira mu ndirimbo kubera kutabimenya.
Makanyaga Abdul azwi cyane mu ndirimbo zo hambere zirimo, Suzana, Rubanda, Nshatse inshuti, Mukamurenzi n’izindi. Zimwe muri izi akaba yaragiye anazisubiranamo n’abahanzi b’ubu.
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=xk0GUK4gTDE” width=”560″ height=”315″]
Jean Paul Nkundineza
UM– USEKE.RW