Umudepite arashinja USA n’Ubwongereza gutiza umurindi ISIS
Umudepite wo mu ishyaa ry’abakozi (Labour party) witwa Jeremy Corbyn yameza ko Ubwongereza na USA bifite uruhare rutaziguye mu ukubaho no gukomera k ‘umutwe w’ibyihebe ISIS uzwiho kwica nabi no kuba ariwo wa mbere ukomeye ku Isi.
Yemeza ko hari amafaranga yo muri ibi bihugu yagiye agera kuri ISIS. Amagambo ya Corbyn yateje impagarara muri biriya bihugu byombi ariko uyu mudepite yemeza ko ISIS itari ikimanuka ahubwo yizwe kandi igaterwa inkunga n’ibihugu bikomeye nka USA n’Ubwongereza.
Kuri we ngo igihe kirageze ngo Ubwongereza bwemere ko bwagize uruhare mu kubaho kwa ISIS binyuze mu kwemera ko ari ibisanzwe ko abantu baba mu madini atandukany kandi buri dini rigakurikiza imihango yaryo nta nkomyi.
Jeremy Corbyn w’imyaka 66 azahura n’ibibazo by’uko abenshi mu banyapolitiki n’abakuru b’ingabo z’Ubwongereza batazamwumva kuko bamaze gushyiraho gahunda bahuriyeho n’Ubufaransa yo kurasa ISIS muri Syria mu gihe gito kiri imbere.
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron yasabye amashyaka ya Politiki yose kubanza akumvikana ku bitero kuri ISIS mbere y’uko uyu mushinga ugezwa mu badepite.
Muri 2013 Abadepite banze kwemeza no gutorera umushinga wa David Cameron wo kurasa ISIS kandi icyo gihe Corbyn yari mu babyanze. We yemeza ko byaba byiza Abongereza na USA bahisemo kwima ISIS imfashanyo z’intwaro hanyuma bakabafungira amafaranga kandi bagafasha imitwe imwe n’imwe kwihuza na ISIS kugira ngo babone uko bayisenya.
Yongeraho ko ibi byatangiye hirwa no hino ku Isi nk’uko Daily mail yabyanditse.
Uyu mugabo umaze kuba icyamamare muri mateka ya politiki y’Ubwongereza nyuma cyane cyane mu ishyaka Labour rya Gordon Brown yemeza ko Ubwongereza bugomba bugomba kwirinda gufatanya na USA mu byemezo biganisha ku ntambara.
Umwe mu bicanyi ba ISIS bazwi ari we John Jihad ubutasi bw’Ubwongereza MI 6 bwasanze ari Umwongereza.
Ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza dukesha iyi nkuru mu mezi ashize cyatangaje ko hari Abongereza benshi babucitse bajya muri ISIS, abahanga bakaba bibaza ukuntu bacitse igihugu gifatwa nka kimwe mu bikurikiranira hafi imibereho y’abagituye.
Umujyi wa London niwo wa mbere ku Isi urimo za cameras zicungira hafi buri wese uwukandagiyemo.
Umuhanga mu ndimi w’Umuyahudi wavukiye muri USA, Naom Chomsky aherutse kwemeza ko imitwe ikomeye y’iterabwoba kw’Isi iba ari uburyo bushyirwaho na Mossad( Ibiro by’ubutasi bwo hanze bya Israel na CIA(Ibiro by’ubutasi bwo hanze bya USA).
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
8 Comments
Muzehe kwabivuze yivuye imuzi biramugwa amahoro raaa !!
ibihe bizagera bibereke ko ibyo byose bicara bapanga amanywa nijoro(bakoresha umutungo wabo,igihe,nu bwenge)byabo kugirango bangishe abantu Islam ari 0
urugero:andika kuri google ubaza(the faster growing Religion in world) barakwereka ko ariyo yambere izamuka muri USA&EUROPE kdi ninyuma yintambara bo ubwabo bashoje 11 9 2001
Uri umwana mubi kweli. Uzi ko nawe uri intagondwa utabizi???!!!!! Wari wagera muri Amerika ngo ujye kureba ibyo Osama yangije kuri iyo tariki wivugiye usa naho ibyayibayeho byagushimishije? Abapfuye bo ntiwamenya uko bangana ni nko kubaza ngo mu isoko rya Nyabugogo harimo bangahe riramutse rihiye?? Igisubizo ntiwakibona kuko haba hari n’abari baryinjiyemo ubwambere bavuye za Ntyazo, Ririma, Kawangire, Bukonya, Bugarama, etc. None wowe ngo ni Amerika yashoje intambara 11-9-2001?????!!!!!! Naho kuvuga ngo niyo igrowinga vuba nabyo birumvikana rwose uzi gukora imirare: _ Fata Abayisilamu 10 buri umwe umuhe abagore 3 n’abana 21 ukube n’umubare w’abayisilamu bari bu bihugu nka 50 gusa umbwire abo ubona. Noneho ukore iyo mibare yanyuma ku bakristu bo bategetswe gushaka umugore 1 gusa, urebe umubare w’abakristu uza kubona hanyuma umbwire Idini rigrowinga vuba. Ibyo byabayeho kuva kera aho umwana ategekwa kwemera ibyo Ise na Nyina bemera. Sibyo se????
ikibazo erega si idini,ikibazo ni abaryitwaza bakarimbura abantu kandi ixi USA ,EU,MOSSAD nibo baryihishamo bakarimbura abantu, sibo bateje Kaddaffi alquaida se,sibo baremye bokoyaramu ngo imunge nigeria se kuko babona Africa itera imbere uko bwije bwkagira ubwoba,sibo bashyiraho bakanafasha izi ntagondwa zose za alshababu,sibo bakingira ikibaba izi nterahamwe fdlr kugirango bazifashishe mu guteza imvururu n intamba mu biyaga bigari bahore badusahura.mbese ubona bo iwabo hataba intambara agirango ni uko bazikwirinda nyanara impamvu nta yindi ni uko izo ntagondwa aribo bazishyiraho bityo rero ntizabatera kandi ari bo boss,naho ubundi zabateye bata ibaba da kuko terrorrlist aza nk umunura yiyoberanyije rero nta na hamwe hamunanira guturitsa kuko nko muri america niyo wakwinjiramo udafite imbunda kuyibona ugeze mu gihugu biroroshye cyane,sha izi illuminati zambariye kuturimbura Uwiteka aziturinde
arabivuze yitwa Corbyn! erega byose bizajya ahagaragara kuko ISIS nicyo kinyoma cya mbere cyo muri 21th century! none se mwambwira ziriya mbaraga ISIS ifite yarazigize ziturutse mu kirere cyangwa ni umupango muremure wakozwe n’ibihugu by’ibihangange?
Present wasudani yepfo yarabivuze none barashaka kumufunga ngaho nuwo nibamufungese turebe?
ibi dusanzwe tubizi ikibazo ni uko twabuze ibimenyetso byo kubashinja
buriya ukuri kuzajya kugenda kwigaragaza ureke abirirwa bavuga ngo nimitwe ya islam .Islam nukuri naho isi yose yahaguruka imigambi yabo izahinduka ubusa nabayislam babatiza ingufu .abambara ubusa.abanywa inzoga .abasambana.ababa mu miziki nindi mico mibi. yabo bahakanyi .bajye bibuka ko isi ari ijuru ryabahakanyi ikaba gereza kubemeramana. Uwiteka aturinde .Yesu ati bafite amaso ariko ntibabona bafite amatwi ariko ntibumva.gusa dukwiye kumenya ko nta munezero nta mahoro kurino si iyoborwa nabanyabyaha.buriwese narwanye irari ryumutima we arinde roho ye kuzarimbuka.
Comments are closed.