Digiqole ad

Abadepite mu Nteko y’Ubuyapani bateranye amakofe

 Abadepite mu Nteko y’Ubuyapani bateranye amakofe

Uyu yivuye mu ngumi ayitera mugenzi we mu itama

Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko mu Buyapani barwanye bapfa itegeko rwasabaga ko iki gihugu kimaze imyaka 70 cyarahisemo kutajya mu ntambara noneho cyabyemera kikajya gitabara ibihugu by’inshuti niyo cyo ubwacyo kitaba kirebwa n’iyo ntambara mu buryo butaziguye. Kutabyumvikanaho byatumye baterana amakofe.

Uyu yivuye mu ngumi ayitera mugenzi we mu itama
Nyakubahwa yikamase arekurira mugenzi we ikofe mu musaya

Abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta, bari biyemeje kwemeza bagenzi babo ko ririya tegeko ritatorwa, ko Ubuyapani bwarahiye kutazongera gusubira mu kitwa intambara ukundi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta yari yahagurutse abwira Inteko ko badashobora gutora itegeko.

Bateranye amagambo bikomeye, bitangira babiri bapfa microphone maze birenga ibyo biiva mu mitsi bazamuramo amakofe buri rurahande ruratabara maze ruremveka mu ntumwa za rubanda mu nzu y’Inteko.

Amakimbirane amaze guhosha, aba banyakubahwa bo mu batavuga rumwe na Leta baje kubwirwa ko itegeko ryemejwe baba baraganjijwe.

Ni ubwa mbere mu mateka y’Ubuyapani abadepite barwana.

Ubwo barwanaga, hanze hari hari abaturage benshi basabaga ko itegeko ritatorwa, ko badasha ko Ubuyapani busubira mu ntambara.

Hari abari bafite ibyapa biriho ifoto ya Minisitiri w’intebe Shinzo Abe yogoshe kandi afite ubwanwa nka Adolph Hitler.

Arongera amutera icya kabiri
Iyi ntumwa ya rubanda bayisubijemo irindi kofe mu gihe ku ruhande abandi nabo bari gukubitana impfunira bahirikana
Abadepite b'abagore nabo bagize uruhare muri iki gipfunsi kidasanzwe mu ntumwa za rubanda
Uyu mudepite w’umugore yasimbutse bagenzi be ngo ageze urushyi kuwo yaruteguriye muri iyi mirwano y’intumwa za rubanda
Abadepite bo mu mashyaka ari 'ubutegetsi bagiye kwambura micro uwo mu mashyaka ya 'opposition' ababera ibamba
Byatangiye bashaka kwambura micro uwo mu mashyaka ya ‘opposition’ ababera ibamba

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ni ikibazo kabisa. ariko urunva ko bapfuye ibintu bikomeye kabisa

  • aba badepite bapfuye ukuri kabisa nta mpamvu yo kwivanga mu ntambara itakureba rwose

  • yeah! hoya nange ndabashyigikiye nta mpamvu yo kwivanga mubukwe utatumiwemo!

  • bien…,aba ba types bari serieux kabisa!

Comments are closed.

en_USEnglish