La Palisse ikomeje kudabagiza abakiliya bayo
Kubera kumva no kuzirikana ubusabe bw’abakiliya bayo, La Palisse Hotel yahinduye amasaha ikoresherezaho igisope. Ubusabe n’ibyifuzo by’abakiliya ba La Palisse biza ku mwanya wa mbere mu myanzuro ifata. Abakunzi Heinken batuye Nyamata bazaze bagure rimwe, bongezwe irindi.
Guhera kuri uyu wa Gatanu igisope(kibera kuri La Palisse Kigali) kizajya gitangira sa kumi n’ebyiri kirangire sa yine z’ijoro.
Ku Cyumweru kizajya gitangira sa kumi n’imwe gisozwe sa tatu z’ijoro.
Ku byerekeye ubukwe ubu rwose umukiliya uzashaka ko bamutegurira ikibanza aho azagenda atsimbagirana isheja, azahagere bazamuteka amatwi bamugerere ku cyifuzo.
Uko uzashaka ko amabara atondekwa, agahabwa ubukana bw’amabara atanga ituze mu mitima bizaba ari itegeko riturutse i bukuru.
La Palisse Hotel iherereye mu Karere ka Kicukiro i Nyandungu ugana Kabuga.
Abakunzi b’igisope mu Bugesera nabo tuzahurire kuri Golden Tulip Hotel twongere twiyumvire igisope gishimishije. Abakunda ka Heinken bazaze bigurire kamwe babongeze akandi, Buy one Get one nk’uko bisanzwe.
Mbere y’uko igisope gitangira, abazaba baje bazaba bari kureba Arsenal na Chelsea ndetse n’andi makipe yo mu mashampiyona bakunda. Iyo mipira izaba iri kwerekanwa muri za Screens za rutura, mbese ureba umupira nk’uhibereye.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW