Digiqole ad

Papa Yohani Paulo II yifuzaga ko hari Umunyarwanda waba Umutagatifu

 Papa Yohani Paulo II yifuzaga ko hari Umunyarwanda waba Umutagatifu

Rugamba n’umufasha we

Ubwo yasuraga u Rwanda muri 1990, Papa Yohani Pawulo II yabwiye abo baganiririye I Nyamirambo ko afite icyifuzo gikomeye ko hari Umunyarwanda wazatorerwa kuba Umutagatifu. Yavuze ko byaba byiza bibaye ku muryango ni ukuvuga umugabo n’umugore. Birasa naho ikifuzo cye kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

Rugamba n'umufasha we
Rugamba n’umufasha we Mukansanga Daphrose

Ikizere cy’uko ibyo Papa yifuzaga bishobora kuzaba impamo ngishingira y’uko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri, 2015, hateganyijwe umuhango wo gutangiza isuzuma rinonosoye rwo kureba niba Daphrose Mukansanga na Cyprien ‪Rugamba‬ bashyirwa mu bahire.

Uwo muhango (procès de béatification) uzabera kuri Katedrali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i ‪Kigali‬( Cathedral Saint-Michel.)

Nkimara kubona itangazo kuri iyi gahunda igiye kuba bwa mbere mu Rwanda, nibutse ko ibi byari mu byifuzo Papa Yohani Paulo II (ubu nawe ari mu rwego rw’Abatagatifu), yagaragaje ubwo yageraga mu Rwanda muri 1990.

Mu kiganiro yagiranye n’abakozi kuri Stade ya Nyamirambo, i Kigali, ku wa 08, Nzeri, 1990, Papa Yohani Paulo II yabajijwe ibibazo binyuranye birimo n’icyo kuzagira abatagatifu b’Abanyarwanda.

Kuri icyo kibazo yasubije agira ati : « C’est mon désir, mon grand désir. Non seulement un désir, mais aussi mon espérance. » bivuze mu Kinyarwanda ngo ‘ni icyifuzo cyanjye, ni icyifuzo gikomeye. Si icyifuzo gusa ahubwo ndanabyizera.’

Icyo gihe yasobanuye ko nta mwihariko mu gushyirwa mu bahire no mu batagatifu ubaho.

Yagaragaje ko icyifuzo afite ku mutima ari icyo kuzashyira mu bahire cyangwa mu batagatifu abagize umuryango w’abashakanye (couple).

Yongeraho ko icyo yifuriza Abanyarwanda ari uko uwo muryango wazaba ari uwo mu Rwanda.
Ati : « Kandi bizabe vuba »

Uko bigaragara ubu icyo cyifuzo umushumba wa Kiliziya Gatulika yari afite kirasa n’igitangiye inzira yo gushyirwa mu bikorwa.

Mukansanga Daphrose n’umugabo we Cyprien ‪Rugamba‬ bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari ku italiki ya 07, Mata 1994.

Umuryango wa Rugamba ufite ubuhamya budasanzwe mu Bakirisitu no mu baturage muri rusange.

Ubwo buhamya bukwiye kuzafasha n’abo mu rwego rushinzwe iby’intwari bakazagira urwego bashyiramo Rugamba Sipiriyani mu ntwari z’u Rwanda.

Steven Mutangana

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Urakoze Steven kuri iyi nkuru nziza utugejejeho! Nanjye nshyigikiye icyo cyifuzo cyawe ko Rugamba yazashyirwa mu Ntwari z’U Rwanda. Muzi nkiri umwana muri 1963, no muri 1973 ndi muri Université i Butare. Nta gushidikanya kuri njye ko Rugamba ari intwari!

Comments are closed.

en_USEnglish