Kagame na Neven Mimica baganiriye ku iterambere n’amahoro mu karere
Kuri uyu wa gatatu Neven Mimica umuyobozi wa Komisiyo y’ubutwererane n’iterambere mpuzamahanga mu muryango w’Ubumwe bw’uburayi (EU) yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Paul Kagame, ibiganiro byabo byagarutse ku bufatanye mu iterambere rirambye ku Rwanda ndetse no ku mutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.
Mimica yabwiye abanyamakuru ko Komisiyo ayoboye muri EU atari abaterankunga b’u Rwanda ahubwo ari abafatanyabikorwa mu guhindura imibereho no kuzana iterambere nk’uko ngo yabibonye mu Rwanda.
Ati “Ntabwo dushaka gushora ibitekerezo byacu nk’inkunga ahubwo turashaka kuba abafatanyabikorwa ku iterambere ry’u Rwanda.”
Mimica yavuze ko usibye ibiganiro ku iterambere ry’u Rwanda, we na Perezida Kagame banavuze ku mutekano n’amahoro arambye mu karere kuko ngo ari byo musingi w’amajyambere arambye muri Africa.
Abajijwe ibijyanye no kuba mu Rwanda hagiye kubaho guhindura Itegeko Nshinga ryabuzaga Perezida kurenza manda ebyiri, Neven Mimica yavuze ko European Union izakira neza ibizemezwa n’abaturage b’u Rwanda ku mpinduka bashaka biciye mu matora n’ubwisanzure.
Ati “Twe nk’ubumwe bw’uburayi tuzakomeza gukorana n’u Rwanda igihe cyose bigikenewe.”
Mimica Neven yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’uburayi wishimira uko inkunga u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa n’uyu muryang kuva mu 2003 aho batangiye batanga miliyoni 218€, mu 2007 bagatanga miliyoni 429€ naho mu 2014 aho batanze miliyoni 460€.
Photos/D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW
2 Comments
2017 dukeneye Hon Bernard Makuza! Hon Bernard Makuza oyee, tuzagutaora100%, utubere president wa republika yurwanda, 2017.
@2017, A ce que tu as dit je n’ajoute rien.
Comments are closed.