Maradona ati “nta Blatter, nta Platini”
Diego Maradona ukomoka muri Argentine wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi kubera ubuhanga bwe yabwiye televiziyo yo muri Naples mu Butaliyani ko Blatter Sepp wayoboraga FIFA ntaho ataniye na Micheal Platini kuko ngo uwa mbere yigishije amanyanga uwa kabiri.
Ibi abivuze mu gihe we yamaze gukura candidature ye mu kuziyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.
Maradona avuga ko byose byatewe na Sepp Blatter ngo wamufungiye amayira bigatuma kwiyamamaza kwe nta musaruro byazatanga.
Yagize ati: “Icyo nzi ni uko Blatter yangije umupira w’amaguru ku Isi kandi abifashijwemo na Platini n’ubwo buri wese ashaka kwerekana ko atandukanye n’undi, umwe ngo ni wo muri FIFA undi akaba uwo muri UEFA, ariko bombi ni bamwe.”
Yongeyeho ko nta kindi Blatter azakomeza kwigisha Platini uretse kwiba umutungo wa FIFA.
Maradona w’imyaka 54 yatwaye ikipe ye igikombe cy’Isi muri 1986.
Yemeza ko yahariye amajwi ye igikomangoma Ali cyo muri Jordan kandi kuri we ngo nicyo kizatsinda niba bariya bagabo yavuze nta manyanga babizanyemo.
Amatora y’umuyobozi wa FIFA ateganyijwe tariki 26/02/2016. Diego Maradona yakiniya amakipe akomeye nka Napoli na FC Barcelona.
UM– USEKE.RW