Social yagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Promo One
Mugwaneza Lambert bita Social Mula muri muzika nyarwanda, yamaze kugirana amasezerano y’imyaka 10 na Promo One imwe mu ma kompanyi ‘Companies’ asanzwe ategura ibitaramo byitabirwa n’abahanzi mpuzamahanga.
Amakuru agera ku Umuseke, aravuga ko ayo masezerano agoba gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2015 bityo akaba ari naho bahera babara iyo myaka 10.
Bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano, ni uko Social Mula agomba kuzajya akorerwa amashusho y’indirimbo ‘Videos’ zigera kuri 6 mu mwaka ndetse na collabo y’umuhanzi mpuzamahanga buri mwaka.
Aya makuru bivugwa ko yagizwe ibanga cyane, ku ruhande rwa Social Mula yatangarije Umuseke ko ibyo bintu ntacyo abiziho gusa ko hagize ikibaza yabitangaza.
Umwe mu bakurikiranye ibyo biganiro utashatse ko izina rye rijya mu itangazamakuru, yakomeje abwira Umuseke ko mu gihe Social Mula yashaka kujya ahandi atarangije ya masezerano ko yacibwa amande y’ibihumbi 25 by’amadorali (25.000 USD).
Yagize ati “Social Mula ubu nibwo abanyarwanda bagiye kubona imbaraga n’ubuhanga bwe. Kuko wasangaga akenshi ahura n’ibibazo by’amikoro bigatuma adakora cyane ariko ubu ndibaza ko agiye kwigaragaza. Ayo masezerano akubiyemo ibintu byinshi birimo no gukorerwa promotion y’ibihangano bye uko bishoboka kose”.
Uyu muhanzi usanzwe akora injyana ya Afrobeat na Dancehall, ni umwe mu bazamutse mu gihe gito akamenyakana kubera zimwe mu ndirimbo zirimo ‘Abanyakigali, Agakufi n’izindi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
turamwemera sana woow!!
umusaza tumuri nyuma kbsa
umugwaneza ndamuzi kuvakera twigana igisenyi muri trinite,yarumuhanga nibamuhe agafaranga murebe uko yereka abanyarwanda ko ashoboye.
Comments are closed.