Ubudage: Urubanza rwa Murwanashyaka na Musoni bayoboye FDLR rurakomeje
Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bongeye kwitaba urukiko rwa Stuttgart mu Budage. Barashinjwa ibyaha 26 bakoreye inyoko muntu n’ibyaha 39 by’intambara bivugwa ko bakoze ubwo bari mu buyobozi bukuru bwa FDLR umutwe ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba no kubba waragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ibyaha bavugwaho ko bakoze ngo babikoze hagati ya 2008 na 2009. Biteganyijwe ko kumva abiregura bizarangirana n’iki cyumweru nubwo hashobora gushyirwaho indi ngengabihe.
Murwanashyaka ashinjwa uruhare rutaziguye yagize mu byaha by’intambara ndetse n’ibyabasiye inyoko muntu ubwo yari umuyobozi wa FDLR.
Ashinjwa kandi kuba yarahaye amabwiriza abakuru b’ingabo za FDLR kwica abantu mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo muri 2008 na 2009.
Uru rubanza rufite umwihariko kuko ngo ni ubwa mbere Ubudage bukoresheje itegeko rwabo rihana ibyaha mpuzamahanga byibasiye inyoko muntu.
Iri tegeko ryemewe n’Ubudage muri 2002, buhabwa ububasha bwo kuburanisha no guhana abazaba bahamwe n’ibyaha byibasira inyoko muntu bakoreye hanze yabwo( Ubudage).
Abakuru b’imitwe yitwara gisirikare nabo bahanwa n’amategeko y’Ubudage iyo bigaragaye ko ntacyo bakoze ngo babuze abakuriye ingabo zabo kwishora mu bwicanyi.
Uwunganira Murwanashyaka witwa Ricarda Lang aherutse kubwira DW ko umukiliya we arengana bityo agasaba ko yarekurwa.
Yemeza ko kuba Murwanashyaka yari umunyapolitiki bivuze ko nta jambo yari afite ku bakuru b’abarwanyi ba FDLR ku buryo byababuza gukora ubwicanyi bavugwaho ku bakoze.
Murwanashyaka yafatiwe mu Budage muri 2009, ubwo yari mu mujyi wa Mannheim aho yari yihishe.
Aramutse ahamye n’ibyaha Ignace Murwanashyaka yakatirwa gufungwa burundu. Ubu afungiye muri Gereza ya Stuttgart icunzwe cyane.
Straton Musoni we ashinjwa kuba yarahaye abakuru b’abarwanyi ba FDLR amabwiriza yo kwica abantu akoresheje ubutumwa bugufi bw’ikoranabuhanga binyuze kuri satellites no kuri telefoni.
UM– USEKE.RW
1 Comment
kwizera ibi biri kure ko bazababuranisha bakabahana ariko bikunze byaba bibaye byiza kuko nubundi ibyo bashinjwa bizwi kandi birafatika, ibyaha umutwe wa fdlr wakoze mu burasirazuba bwa kongo wakoze ndetse unakomeje gukora ubu birazwi ukongeraho ko banasize bakoze jenoside mu Rwanda mu 1994, amahanga nabihagurukire
Comments are closed.