Australia yabonye Minisitiri w’Intebe mushya wa 6 mu myaka 8
Kuri uyu wa kabiri nibwo Malcolm Turnbull yarahiye nka Minisitiri w’Intebe mushya wa Australia, abaye uwa gatandatu ufashe uyu mwanya mu myaka umunani ishize. Ni inyuma y’uko uwari muri uyu mwanya Tony Abbott avanywe mu mirimo ye. Uyu warahiye yahize kuzahura ubukungu bwasubijwe inyuma n’uko ibintu byiafshe mu Bushinwa.
Malcolm Turnbull w’imyaka 60 yahoze ari umushoramari mu by’amabanki, afashe iki gihugu kiri mu bibazo byo kuzamuka k’ubukungu kuri hasi cyane kitigeze kigira kuva mu 1991.
Malcolm yatsinze Tony Abbott mu matora y’abadepite b’ishyaka Liberal Party riri ku butegetsi muri Australia ritarinze gutegereza ko manda ya Abbott irangira umwaka utaha.
Nubwo yatsinze Malcolm araza guhura n’ikibazo cyo kunga ishyaka rye risa n’iryacitsemo ibice bibiri kuko hafi kimwe cya kabiri cy’abadepite baryo bari batoye ko Tony Abbott akomeza kuyobora, ndetse ngo nyuma yo gutsindwa kwe bamwe mu ba Minisitiri b’inararibonye barahita begura.
Stephen Stockwell inzobere muri Politiki yo muri Kamunuza ya Griffith iri ahitwa Brisbane yabwiye ikinyamakuru Herald ko bizakomerera cyane uyu muyobozi mushya, airko akazi kanini afite ari ako kuvugurura ubukungu bwa Australia.
Ku isoko ry’impapuro z’agaciro iza Australia zimaze kugwa ho 2,68% mu myaka 10 ishize. Idolari rya Australia rikaba ryaraguyeho ibice 71,3USD nyuma y’uko mu Bushinwa habaye ihungabana rito ry’ubukungu.
Malcolm watsinze ku majwi 54 kuri 44 ya Abbott, yavuze ko azaba umuyobozi ugisha inama kandi azaharira icyerekezo cy’ubukungu bw’igihugu abatora n’abaturage.
UM– USEKE.RW