Aba mbere muri PGGSS bahisemo guhembwa CASH aho guhabwa ibyuma
Irushanwa rya Primus Guma Guma rikomeje guha amahirwe abahanzi baryitabira biciye mu bihembo bahabwa. Ubu abahanzi babaye aba mbere byari biteganyijwe ko bahembwa ibikoresho bya muzika bifite agaciro k’amafaranga begukanye ariko bo bahisemo guhabwa cash aho guhembwa ibyo ibikoresho nk’abababanjirije.
Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa ribaye, impinduka zongeye kugaragara mu bihembo by’abahanzi batatu ba mbere ubu bahisemo kuzahabwa amafaranga ahwanye n’ibicurangisho bagombaga guhabwa.
Izi mpinduka zikaba zaravuye mu byifuzo by’aba bahanzi aho bagaragaje ko BRALIRWA ishobora kubaha ibyo bicurangisho kandi hari ibindi bikoresho bashaka kugura.
Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP yatangarije Umuseke ko ari ibyifuzo by’abahanzi bashatse gukurikiza kuko ari uburenganzira bwabo guhitamo ibihembo bibashimishije.
Yagize ati “Guhera ku muhanzi wa kane witabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 bamaze guhabwa ibihembo byabo mu mafaranga.
Abandi bahanzi batatu ba mbere kubera ko bari basanzwe bafite ibyo bicurangisho basabye ko aho kubaha ibindi ahubwo twabishyira mu mafaranga akaba ariyo bahabwa.
Ibyo rero nibyo birimo gutunganywa ku buryo muri iki cyumweru nabo babona ibihembo byabo mu mafaranga aho kubaha ibyo bicurangisho kandi hari ibindi bashaka kugura nkuko babigaragaje”.
Alain Mukuralinda umunyamuzika akaba n’Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, asanga bigoye kuba abahanzi nyarwanda batera imbere mu gihe bataramenya agaciro k’umuhanzi.
Alain Mukuralinda we yabwiye Umuseke ko abahanzi bakorera kujya mu irushanwa atari abahanzi ahubwo bibereye mu bucuruzi.
Yagize ati “Ni gute umuhanzi ajya mu irushanwa agatwara igikombe ryarangira yajya gukora igitaramo akabura abantu? Ibi byerekana ko nta bahanzi turagira bazi ibyo bakora.
Niba Primus Guma Guma Super Star ari irushanwa riteza imbere abahanzi kuki ridafata abahanzi batoya bakizamuka ngo rirusheho kubamenyakanisha aho gufata abasanzwe baramenyekanye?
Ku rundi ruhande ikibazo si Bralirwa na East Africa Promoters ahubwo ni abahanzi bashaka amafaranga cyane kurusha kubaka muzika nyarwanda cyangwa kuba hari aho bagera ku rwego mpuzamahanga”.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
buda mwaramwibye
Comments are closed.