Digiqole ad

“U Rwanda rufite abahanzi bakorera kujya mu marushanwa gusa”- Alain Muku

 “U Rwanda rufite abahanzi bakorera kujya mu marushanwa gusa”- Alain Muku

Alain Mukuralinda umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda akaba n’umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu Rwanda, avuga ko mu Rwanda hari abahanzi benshi bakorera kujya mu marushanwa aho kuba hari indoto zindi bafite zo guteza imbere muzika nyarwanda cyangwa nabo ku giti cyabo bagatungwa n’ibihangano bakora.

Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda rufite abahanzi bagaragara ari uko irushanwa rigiye kuba

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2015 ubwo herekanwaga abana bo muri Hanga Higa umwe mu mishanga ufite gahunda yo guteza imbere ibihangano by’umuco nyarwanda kuruta kumenyekanisha iby’amahanga, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rutaragira abahanzi bahamye.

Ibi ahanini ngo bikaba biterwa n’umubare munini w’abahanzi bajya mu ma studio gukora indirimbo kubera ko hari irushanwa runaka ryegereje ariko mu bindi bihe ugasanga batumvikana.

Yagize ati “Birababaje cyane kubona abahanzi nyarwanda bacyumva ko bakora indirimbo kubera ko hari irushanwa runaka ryegereje. Mu yindi minsi ugasanga batumvikana.

Ibi byose bigaragaza ko hagisabwa igihe kinini cyo kuba u Rwanda rwagira umuhanzi umwe ushobora kuruhagararira rukamenyekana nk’igihugu gifite umwihariko mu muziki w’umwimerere.

Kuko usanga abahanzi benshi mu Rwanda bakora injyana z’ibindi bihugu. Ese bibaza ko bazatumirwa ngo baze mu bitaramo bakora injyana z’abandi kandi bene kuzikora birirwa bazibyina?

U Rwanda rufite abahanzi b’abahanga ariko batazi ibyo bashaka!!nibaza ko ukoze hagize umuhanzi ukora indirimbo nziza mu kinimba cyangwa mu mishayayo akaba ariyo style akora aribwo yakwitwa umuhanzi nyarwanda”.

Alain Mukuralinda watangiye umushinga wo guteza imbere muzika nyarwanda mu cyo yise ‘Hanga Higa’, abamaze gutoranya abana bagera ku icumi agiye gutoza gukora ibihangano by’umuco aho kwibanda ku bindi.

Yakomeje avuga ko nta nyungu areba vuba aha, ariko ko u Rwanda mu gihe cya vuba rushobora kubona bamwe mu bahanzi bazi icyo guhanga ndetse no kuba umuhanzi bisobanura.

Mu kiganiro n'abanyamakuru Alain Mukuralinda yavuze ko mu Rwanda abahanzi bumvikana ari uko hari irushanwa runaka ryegereje
Mu kiganiro n’abanyamakuru Alain Mukuralinda yavuze ko mu Rwanda abahanzi bumvikana ari uko hari irushanwa runaka ryegereje
Umwe mu bahanzi bari muri Hanga Higa
Umwe mu bahanzi bari muri Hanga Higa
Uyu mukobwa ijwi rye ntabwo waritandukanya n'ijwi risohoka kuri CD
Uyu mukobwa ijwi rye ntabwo waritandukanya n’ijwi risohoka kuri CD

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibyo Mukurarinda avuga nibyo kuri muzika nyarwanda.Ese usibye gusakuriza muri micro nabyo simvuze ko nabishobora nibangahe bashobora gufata inanga,Guitare,Umuduli bagashyiraho ijwi ryabo maze bagasusurutsa igitaramo nka Byumvuhore,Masabo,Makanyaga,Gipeti nabandi? Ese kuki abacuranzi nyabo badahabwa urubuga kandi bahari?

  • C’est grave umuziki wacu “mushya”. Ikibazo ni uko nta muziki. Abantu bacira muri micro gusa, guitare, piano, saxo ntibazi uko bisa. Mu gihugu cya millioni 11 twabuze abantu bazi kuvuza umuziki wa vrai ? Oya barahari, ni uko gusa abo bashyira imbere ari abo bacira muri micro gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish