AERG, GAERG barasaba Leta gutangaza abahawe inkunga badakwiriye
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG cyatangaje ko cyakoze urutonde rw’abantu bahawe inkunga yo kwiga, kuvuzwa no kubakirwa kandi batayikwiriye.
Ubu amahuriro y’abanyeshuri n’abarangije kwiga barokotse Jenoside AERG-GAERG barasaba inzego za Leta bireba gushyira ku mugaragaro urutonde rw’abo bantu bahawe inkunga badakwiye.
Kugeza ubu haracyagaragara hamwe na hamwe abarokotse Jenoside batishoboye kubera ingaruka z’ibyo bakorewe mu 1994, aya mahuriro akaba avuga ko bibabaje cyane kuba hari abafashijwe batabikwiye bigatuma abagafashijwe babura uburenganzira bwabo.
Kalisa Gilbert umwe mu banyeshuri barokotse warangije kaminuza arihiwe n’ikigega FARG avuga ko abakoze amakosa yo guha abantu inkunga badakwiye bakurikiranwa ku byaha by’uburiganya, ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, akarengane n’uburangare bw’inzego zari zibishinzwe.
Jean de Dieu Mirindi umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu yabwiye Umuseke ko bamwe mu bantu bakwiye kubazwa iki kibazo harimo ba ‘affaires sociales’(abanyamabanga bashinzwe imibereho myiza y’abaturage) kuko ngo aribo bashinzwe kureberera abacitse kw’icumu batishoboye bagahabwa ibyo bakeneye.
Charles Habonimana ukuriye GAERG yabwiye Umuseke ko igikwiye ari uko amazina y’abahawe ibyo batagenewe yashyirwa ku karubanda abashaka kwishyura bakishyura abatabishaka bakagezwa imbere y’ubutabera.
Kuri we ngo FARG ikeneye kongera umubare w’abakozi ku mirenge kugira ngo babe hafi y’abagenerwabikorwa bityo bigabanye uburiganya ngo buba mu nzego z’abarokotse.
Dr Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye IBUKA we yatangarije Umuseke ko atabivugaho ibintu byinshi kuko ngo nta bushakashatsi busesuye barabikoraho.
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ahubwo batangaze urutonde rwose kuko ushobora gusanga hari n’abo bita ko bujuje ibisabwa kandi harimo ababeshye ko barokotse Jenoside yakorwe Abatutsi kandi ataribyo.
Abagomba kurihirwa baba bazwi, kugira ngo hatagira uzanamo amanyanga yenda akanarihirwa yifashije kandi hari abandi bakeneye iyi nkunga y’abarokmotse batishoboye bahari kandi bayikeneye.
NK’UWARIHIRIWE SE YARAVUYE HANZE WENDA AKABA YARI AFITE ABABYEYI BAKAGWA KURUGAMBA WE UBWO MWAMUSHYIRA HE? ESE NTIYABIGOMBAGA?
@ Jojo
Sinzi imyaka ufite ariko ikibazo ubajije cyiratangaje kandi cyirasekeje! None se urugamba ni jenoside yakorewe Abatutsi? Nari ngizengo ugiye kubaza kuwaba yaratahutse avuye hanze agasanga ababyeyi be barishwe muri Jenoside maze akarihirwa na FARG kuko ho byakumvikana mu gihe ataba yishoboye.
@ Kalisa
Nyamara ntuseke Jojo, ikibazo abajije gifite ishingiro. Kuko mu barihiwe batari babikwiye harimo benshi bavuye hanze, batanabaye no mu Rwanda mu gihe cya genocide ariko ukumva ngo barihirwa na FARG. Nzi benshi.
Abantu bavuga bitandukanye niba baravugaga barihira uwarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi kuva igihe iki n’iki kugera iki gihe ntabwo bavugaga uwitwaga Umututsi wese cg uwaguye kurugamba. Naho urutonde nibakore ubushakashatsi bwimbitse uwabigizemo uruhare wese agaragare kd byapfuye aho umuntu wese yajyaga ahantu akiyita uwarokotse adafatiye ibyangombwa aho avuka cg aho Bari batuye. Hari aho abitwaga ba konseye bakoze amakosa
Birababaje , nizere ko bazasanga ataribyo kko bibaye byo yasubizwa na benshi bari abfite ubushobozi ayo ya FARG bakayagira ayo kwishimisha mu buryo butandukanye, kdi hari abari bayakeneye ngo ababesheho nta yindi resource bafite. iperereza ryihutishwe.
Ndumva hakwiye gukorwa iperereza rihagije. Abo bishyuriwe batabikwiye ababigizimo uruhare bakishyura bakanabihanirwa. kuko abishyuriwe (bamwe) nkeka ko bari abana. kuko aha harimo icyaha cyo kunyereza umutungo, gupfobya genecide yakorewe abatutsi, impapuro mpimbano…
Ntibyari bikwiye kubaho kuko muri kiriya gihe cya nyuma ya genocide yakorewe abatutsi. abataracitse kwicumu batishoboye nabo babaga bafite ubundi buryo Leta ibafashamo (MINALOC …).
Kuki iki kibazo kije nyuma yimyaka irenga 20? aho sibabandi bitana ibisambo kuko basangira ubusa muriki gihe?
Ese umwana w’umuhutu wiciwe ababyeyi ninterahamwe kuberako ababyeyi be bari bari muri RPF we ashobora kujya muri FARG?
Ese ninde utari mucikacumu mu Rwanda? Ari uwiciwe n’interahamwe, ari uwiciwe n’inkotanyi, twese turi abacikacumu. Mureke dutuze dushake icyaduteza imbere twese naho iryo vangura ntaho rizageza igihugu. Muraryana nyamara abateye ibyo byose bigaramiye.
Oya Inkotanyi nta muntu zishe zarasaga mashaza imbunda zazo hariho ururabo rwa bikiramariya byose bije kuzana demokarasi, ukwishyira ukizana mu Rwanda ishaka kuvanaho ingoma yigitgu yavanguraga abanyarwanda igaheza abandi hanze.Ibyo narabyisomeye muri 1989.
Nkumuntu ababyeyi be bishwe mu gihe cya represailles akaba ariwe urokoka wenyine, yabarizwa mu barokotse genocide yakorewe abatutsi nubwo ari umuhutu?
Iyi ningaruka y ivangura ritekinitse. Bibiliya ivugako imfubyi yose ari nkindi. Kuvangura bisiga ibibazo mu rubyiruko. Abana batishoboye bandi ntibagomba KWIGA? Bazavamo Iki kitari ibyihebe nibatiga? Bazareba about bize barihirwa bate? Nyamara muzareba ibi byose icyo bizasiga
Aho re ntibikwiye pe, mutazura akaboze. iYO NKUNGA IGIYE GUHAGARARA MURASHAKA KO IBYAZWA INYUNGU? Hari abana benshi babyungukiyemo, babaga bafite ba Mere bacitse ku icumu ba papa bari abahutu ndetse bakicwa, noneho bazaza ba wa mupfakazi bagasha uko bamufasha bakandikisha abana be muri FARG nk’ababo, cyane ko n’ubundi mushiki wabo yabaga atishoboye, bo bameze neza, uko niko byagenze kandi bari bafite uburenganzira, kimwe nk’uko uwo mupfakazi yasubiraga ku ivuko akabaho nk’abandi bavandimwe be, uwo se yabihanirwa? abana be se siwe ubatunze, naho yababyaye k’umuhutu?
kuva kera ikigega gishinzwe kurenganura abacitse kw’icumu lya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda kigikorera haliya( mu gishanga) I gikondo kigali twatanze ibitekerezo nk’ibyo aliko ntabwo twumva impamvu uyu mwaka 2015 alibwo farg-gaerg bagize igitekerezo cyo gutangaza ibi. buliya nta kibyihishe inyuma?
Follow-up.
Yemwe bavandi, jyewe nanjye nararokotse ariko ndumva amafranga yarihiwe umwana w’u Rwanda wese atarapfuye ubusa. Ahubwo nibakure amaboko mu mifuka bakorere igihugu. Ubumenyi bahawe se hari ahandi bari bubwikorere bakabujyana?
None se hari ahubwo abatarariwe bagombaga kurihirwa? Nibahabwe amahirwe agezweho kuri ubu naho gufata umunyarwanda ukamushinja ubujura ndumva atari ubupfura nta n’inyungu mbonamo.
Aho kubita abajura buri wese nimumuhe umwana amurihire naho ibindi ndumva bitajyanye n’iterambere.
Comments are closed.