Digiqole ad

F.Xavier Kalinda atorewe gusimbura Kabahizi mu Nteko ya EALA

 F.Xavier Kalinda atorewe gusimbura Kabahizi mu Nteko ya EALA

Hon Kalinda amaze gutorwa yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Nteko ya EALA

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri iki gitondo cyo kuwa gatanu imaze gutorera Dr Francois Xavier Kalinda guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba, uyu aje gusimbura Hon Celestin Kabahizi weguye muri iyi Nteko mu kwezi kwa gatandatu gushize.

Hon Kalinda amaze gutorwa yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Nteko ya EALA  (NIYONKURU/UM-- USEKE)
Kalinda amaze gutorwa yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Nteko ya EALA (NIYONKURU/UM– USEKE)

Amatora y’usimbura Kabahizi yatangiye ahagana saa tatu n’igice muri iki gitondo, yitabiriwe n’Imitwe yombi igize Inteko y’u Rwanda. Abasenateri 19 n’Abadepite 72 nibo bari muri aya matora.

Abakandida babiri; Uwera Pelagie na Dr Francois Xavier Kalinda nibo bahatanye. Babanje kuvuga ibigwi byabo n’impamvu bumva bakwiye gutorerwa guhagararira u Rwanda muri iriya Nteko ifite ikicaro i Arusha muri Tanzania.

Nyuma yo kwivuga ibigwi, amatora yatangiye.

Dr Francois Xavier Kalinda niwe waje imbere n’amajwi yose hamwe 79. Naho Uwera we yagize amajwi 12.

Kalinda asanzwe ari umuyobozi w’ishami ryigisha amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda akaba yatanzwe kwiyamamariza uyu mwanya avuye mu ishyaka rya PSD.

Hon Celestin Kabahizi yari yagiye mu Nteko ya EALA mu ntangiriro za 2013 asimbuye Muhongayire Jaqueline wari wagizwe Minisitiri w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Kabahizi yahamaze umwaka n’igice maze yegura ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite. Ubu asimbuwe n’uyu munyamategeko watanzwe n’ishyaka PSD.

 

Yizeje Abanyarwanda kubahesha ishema mu Nteko ya EALA

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru; nyuma yo gotorerwa uyu mwanya yavuze ko inshingano ahwe azazikora uko bikwiye atareba ku nyungu ze ahubwo areba ku nyungu z’igihugu.

Ati “…mbere na mbere ni uguhesha ishema igihugu cyajye; ubundi nkazaharanira ko indangagaciro zacu zumvikana ndetse zikagira uruhare mu kuzamura imikorere y’uriya muryango.”

Inteko y’umuryango w’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba bakunze gutungwa agatoki mu kutihutsiha ibikorwa bigamije kuzamura uyu muryango.

Karinda yavuze ko nta kidasanzwe ajyanye muri iriya nteko ariko ko azaharanira gufatanya na begenzi be bakora ibikorwa byo guteza imbere umuryango.

 

Dr Kalinda ni muntu ki?

Mu migabo n’imigambi bye yagejeje ku basenateri n’Abadepite  91 bitabiriye amatora; Karinda Froncois yavuze ko yavukiye mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe ko afite impamyabushobozi y’ikirenga ya PhD mu by’amategeko agendanye n’ubucuruzi.

Uyu mugabo w’imyaka 53 yavuze ko impamyabushobozi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) yayigiye muri Kaminuza ya Otawa; muri Canada, naho ikiciro cya mbere n’icya kabiri abyigira muri kaminuza y’u Rwanda.

Yari asanzwe ari umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri kaminuza y’u Rwanda akaba ari n’umwarimu n’umushakashatsi muri iyi kaminuza.

Karinda asanzwe ari n’umwe mu bagize urwego rwa kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize; akaba n’umwe mu bagize inama nkuru y’Ubushinjacyaha aho ahagarariye amashami y’amategeko y’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza bya Leta.

Mu mirimo ye; yakunze kwigisha aho yavuze ko amaze imyaka 19 ari umurezi muri kaminuza y’u Rwanda yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko kumutora bidakwiye gushidikanywaho kuko ubunararibonye afite mu bushakashatsi no gusesengura amategeko yumva byazagira akamaro muri iriya Nteko y’Ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba (EALA) nko gushakira ibisubizo bishobora kuvuka muri ibi bihugu.

Yavuze ko atazatenguha ikizere agiriwe kandi azaharanira gushyira imbere inyungu z’umuryango n’inyungu z’igihugu kimutumye.

Mme Uwera Pelagie na Dr Francois Xavier Kalinda nibo bari abakandida bahatana
Mme Uwera Pelagie na Dr Francois Xavier Kalinda nibo bari abakandida bahatana
Amatora yabereye imbere y'abayobozi bakuru b'Inteko Nshingamategeko imitwe yombi
Amatora yabereye imbere y’abayobozi bakuru b’Inteko Nshingamategeko imitwe yombi
Buri wese yashyiraga agapapuro yatoreyeho mu gaseke k'amatora
Buri wese yashyiraga agapapuro yatoreyeho mu gaseke k’amatora

Photo/Parliament Communication Department

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Tumwifurije akazi keza cyane muri uyu mwanya atorewe azawuhagararemo neza

  • Kalinda yanyigishije i butare droit socila na methodologie ya scientific research, ninyangamugayo yewe ari muri bake bafite uburambe mu kwigisha muri kaminuza, ari no muri bake bigishijwe n’igihugu akaba akigikorera mu burezi aho abo ntashatse kuvuga amazina bigishaga mu mategeko bamaze kwibonera PHD zabo igihugu bakagitera umugongo. genda uduhagarriye nubundi benshi waduhaye ubwenge.

  • Congz kuri Mwarimu wanjye muri Kaminuza. Biranejeje kandi nkwifurije ibyiza byinshi kuko urashoboye.

  • Ko mbona abalimu ba kaminuza bafite uburambe babajyana muri politique bizagenda gute?

  • Ese KABAHIZI asimbuye ibye bite? Nta wundi mwanya se baramuha? Ubu yaba akora iki?

  • Nkurunziza pierre, hagarara magabo, upange neza ingabo zawe ucungere umutekano wigihugu,kuko warinjiranywe kandi ubandanye ucunga imbibe zigihugu neza. Ikindi nimba kagame akoresha abarundi, abahutu mwagendanye. Nkurunziza koresha nawe abatutsi nkaba kayumba nyamwasa, etc, utubagiwe kwifatanya babarwanya kagome (diaspora, etc) . Ikindi ukomeze unagure imigenderanire namakungu, kagame ntakomeye nukazikugwana arikonuko yemeye kujamunyo yumuzungu.
    Iconzi nuko inyanka Burundi ba niyombare, ntibantunganya, nyangoma, Hussein, etc bazomarara.
    Ikindinaco abategetsi nibaze bagendera muri burende, kandibacungerewe bihagije. Nkurunziza oyee!!!

  • Kubo Bakoranaga Ngo Ni bon pere de la famille ” Bonus Pater Familias”. Rurema Amwongere Amavuta Maze Azuzuze Neza Inshingano ze Nkuko Bisabwa Kd Nk Uko Ubu Abyifuza.

  • Kalinda twiganye amashuri yisumbuye. Ni inyangamugayo rwose bidashidikanywa. No mu myigire ye kuva muri Tronc commun twaramukundaga.kubera ubupfura bwamurangaga. Nkaba nishimiye umwanya ahawe kandi nkaba nanishimiye abamushyize imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish