Igituma bamwe bicwa n’itabi kurusha abandi ni uturemangingo tubagize
Abahanga mu buzima(medicine) no mu binyabuzima(biologie) bo muri USA bamaze igihe kirekire bibaza impamvu abanywi b’itabi bamwe baticwa naryo abandi rikabica kandi bose banywa iringana.
Icyatangaje aba bahanga ni ukubona hari bamwe mu banywi b’itabi ba cyane bageze mu zabukuru bakirinywa ariko bakaba bagifite ingufu kandi cancer y’ibihaha, amaraso n’imitsi bafite.
Ikintu baje gusanga ari ingenzi muri ibyo byose ni uturemangingo fatizo(genes) dutuma bamwe mu banywi b’itabi baramba kurusha abandi barwara cyangwa bagapfa ‘bakiri bato’.
Bivugwa ko utu turemangingo tugira uruhare rungana na 11% mu gutuma nta cancer abanywi b’itabi bamwe barware ugereranyije n’abandi.
Bariya bahanga twavuze haruguru bemeza ko turiya turemangingo fatizo duteranya bice biba bymaze kwangirika, haba mu maraso, imitsi ndetse mo mu zindi nyama zikorana n’amaraso nk’umwijima, umutima,ibihaha n’izindi.
Utu turemangingo fatizo dutuma n’umwotsi cyangwa izindi mpamvu zatuma umubiri usaza zigabanyuka cyane.
Ubushakashatsi b’Ishami ry’Umurayngo w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS cyangwa WHO, bwemeza ko itabi ryica kimwe cya kabiri cy’abarinywa.
Ubusanzwe kugira ngo umuntu asaze(gusaza) biterwa n’uko uturemangingo fatizo twe tuba tutakibasha kwisana(self- repairing process).
Uyu muryango wemeza ko abantu miliyoni esheshatu bicwa n’itabi buri mwaka.
Aba bashakashatsi bunga mury bagenzi babo bakavuga ko nta muntu wari ukwiriye kunywa itabi kuko ryica abarinywa n’abandi batarinywa cyane cyane bitewe na cancer zitandukanye.
UM– USEKE.RW