Digiqole ad

La Palisse yongeye gufungurira amarembo abifuza gukoresherezayo ubukwe

 La Palisse yongeye gufungurira amarembo abifuza gukoresherezayo ubukwe

Ubusitani buteguriwe abageni muzabusanga muri La Palisse Hotel

Abigeze gukoreshereza ubukwe mu busitani bwa Hotel La Palisse babihamya! Ubusitani bwabo na nubu baracyabwibuka hamwe n’amazi aba atemba hafi aho mu ijwi rituje n’inyoni ziririmbira  mu biti.

Ifoto ikomatanyije yerekana service z;ubukwe uzasanga muri La Palisse Hotel
Ifoto ikomatanyije yerekana service z’ubukwe uzasanga muri La Palisse Hotel

Guhera mu cyumweru gitaha abafite gahunda zo gukoresha ubukwe bahawe karibu muri La Palisse iri Nyandungu mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.

Igiciro ni cya kindi kinyura bose ku rwego rwa buri wese.

Abashoboye kuhanyarukira mu mpera z’icyumweru gishize, mwiyumviye igisope kuryoshye hafi ya piscine.

Kuri uyu wa Gatanu nabwo muratumiwe muzazane n’imiryango yanyu mwishimire umuziki wa karatunyuze, abafata icyo kunywa nabo bamanuze ka brochettes n’ibindi.

Bukeye bwaho, abatuye Kigali ndetse na Nyamata tuzahurire muri Golden Tulip Hotel twiyumvire igisope tuninywera ka Skol gafutse.

Uzagura icupa rimwe bakongeze irindi, gutyo gutyo kugeza icyaka gishize.

Dore uko gahunda y’igisope iteye:

-Ku wa Gatanu (Kigali), 11, Nzeri, 2015 ni sa kumi kugeza sa tatu z’ijoro(16h00-21h00),
-Kuwa Gatandatu (Nyamata),12, Nzeri, 2015, ni sa kumi kugeza sa mbiri(16h00-20h00),
-Ku Cyumweru (Kigali), 13, Nzeri, 2015, ni sa cyenda kugeza sa kumi n’ebyiri(15h00-18h00).

Ubwo rero abakunda gusohokera ahantu bari classe muzaze mwirebere.

Ubusitani buteguriwe abageni muzabusanga muri La Palisse Hotel
Ubusitani buteguriwe abageni muzabusanga muri La Palisse Hotel
Hotel Golden Tulip iherereye mu Bugesera, Nyamata
Hotel Golden Tulip iherereye mu Bugesera, Nyamata

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • aliko ndumiwe nayomasaha, nonese icyogisope kirangira sambili na satatu muli week end koko alibwubundi ikirori cyakagombyekuba gitangiye tukitaramira mumbyino ziwacu tunaruhuka mumutwe imiruho yicyimwerucyose, murumvakoko ibyobintu bishoboka? Yewe nibaluko muzabyihorere tuzajya tuzumvira murugo tuwubyinireyo. Sha ayomategeko yamasaha adasobanutse nibali naya police irakabije pe

Comments are closed.

en_USEnglish