Digiqole ad

Gicumbi:Abafite Ubumuga bagenewe inyunganirangingo zizabafasha mu buzima

 Gicumbi:Abafite Ubumuga bagenewe inyunganirangingo zizabafasha mu buzima

Abafite ubumuga bo muri Gicumbi aibikoresho bizabafasha

Mu murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa gatatu abafite ubumuga batishoboye bahawe ku buntu inyunganirangingo ziciriritse zizabafasha gukomeza kubaho bafite ibyo bikemurira mu buzima bwabo bwa buri munsi 

Abafite ubumuga bo muri Gicumbi aibikoresho bizabafasha
Abafite ubumuga bo muri Gicumbi bahawe ibikoresho birimo imbago n’amagare

Iyi nkunga yari igizwe n’amagare yo kugenderamo 13 n’imbago 26 zo kunganira cyangwa gusimbura ingingo zabo.

Aloys Munyensanga utuye muri uyu murenge wa Kageyo yabwiye Umuseke ko imbago yari afite zari zaravunitse ubu agize amahirwe akomeye kuko abonye izizisimbura kandi ku buntu.

Christine Mukabutera  uyobora umushinga ‘wita k’ubuzima bw’ababyeyi, impinja n’abana’ muri World Vision Gicumbi ari nayo yatanze ibi bikoresho yabwiye Umuseke ibyo bakora bigamije kuzamura ubuzima bw’ababaye kurusha abandi ariko hagamijwe kubafasha kwiteza imbere babigisha imyuga.

Pacifique Ntezimana  ufite umwana w’Imyaka ine ufite ubumuga bwo kutagenda wahawe akagare, avuga ko yahuye n’ikibazo cyo kwangwa n’umugabo we ngo wamubwiraga ko mu muryango wabo batabyara ibimuga.

Ntezimana ati “Nagize ikibazo gikomeye mbyara umwana utumva, utavuga ndetse ntanagende, umugabo aranyihakana ambwira ko iwabo batabyara ibimuga. Mu gihe umwana yari agejeje ku mezi atandatu, umugabo yambwiye ko atabyihanganira araduta aragenda agaruka nyuma y’Imyaka ibiri ngo tubane. Ariko n’ubu ntabwo arabyakira kuko twabyaranye undi mwana ariko iyo aguze mutuel agurira umwana muzima nanjye nkagurira uyu wavutse afite Ubumuga’.

Ntezimana Yashimye cyane bariya baterankunga kuko ngo muri iki gihe hari ibyahindutse haba kuriwe n’abandi bafite ubumuga.

Twagirumukiza Emmanuel uhagarariye abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye Umsueke ko ashima igihugu n’Imiryango ifatanya n’ubuyobozi kuzirikana abafite ubumuga kugira ngo nabo bamererwe neza.

Batanze imbago ku bamugaye zibafasha kugenda
Batanze imbago ku bamugaye zibafasha kugenda
Ni ibyishimo bikomeye kuri bo kubafasha koroherwa n'ubuzima mu bumuga bwabo
Ni ibyishimo bikomeye kuri bo kubafasha koroherwa n’ubuzima mu bumuga bwabo

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish