USA yasubukuye umubano na Somalia ushingiye kuri za Ambasade
USA yongeye gufungura ibikorwa by’ubutwererane na Somalia nyuma y’imyaka isaga 25 ibikorwa bya politike byahuzaga Leta zunze ubumwe z’Amerika na Somalia bihagaritwe kubera intambara yari muri Somalia.
Ambasade ya USA muri Samalia izaba iri muri Kenya ariko Ambasaderi we ntaramenyekana.
USA irateganya kuzafungura ibiro byayo muri Somalia umutekano numara kugaruka mu buryo busesuye.
Nubwo ibindi bihugu byo mu burengerazuba bimwe byamaze gufungura ambasade zabyo muri Somalia, Amerika yo yakomeje kubigendamo biguruntege kubera ko ngo hari intambwe itaraterwa mu kugarura amahoro muri Somalia.
Mu 1991 nibwo Amerika yafunze ambasade yayo mu gihugu cya Somalia.
Amerika mu 1994 yavanye ingabo zayo muri Somalia nyuma y’uko muri 1993 abasirikare 18 b’Amerika bahanuwe muri mu ndege mu gikorwa kiswe “Black Hawk Down”
Amerika yongeye kwemera Somalia nk’igihugu mu kwezi kwe gatatu mu 2013.
Iki gihe umunyamabanga wa Leta w’Amerika John Kerry yakoraga uruzinduko rutunguranye muri Somalia rwabaye nk’intangiriro yo kubyutsa umubano na Somalia.
Amerika ikaba iteganya gushyiraho ambasaderi mushya uzaba uyihagarariye muri Somalia ariko amazina ye akaba ataramenyekana kugeza ubu.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ibi ni sawa kuko Somalie yarazahaye nyamara ikungahaye kuri byinshi nkaho ifite amafi menshi cyane yagaburira imigabane iyituriye !!!