Kirehe: Airtel-Rwanda yagiye gufasha impunzi z’Abarundi
Kuva Abarundi batangira guhunga amakimbirane ashingiye kuri politiki yabaye mu mpera za Nyakanga uyu mwaka, u Rwanda rwakiriye benshi muribo bamwe bajya gucumbikirwa mu nkambi yubatswe mu karere ka Kirehe, ahitwa Mahama.
Airtel Rwanda mu bushobozi bwabo yagize umutima wa kimuntu, ibashyira ibikoresho birimo n’ibiribwa byo kubafasha kubaho neza mu buzima bwa gihunzi.
Mu nkambi ya Mahama hari abana n’abagore babayeho nabi kandi bakeneye ubufasha bwihuse.
N’ubwo babayeho mu buzima budashimishije, ubu MIDIMAR n’Ikigo gitanga ubufasha ku mpunzi cy’Abanyamerika (American Refugee Committee)hamwe na HCR bari kubatunganyiriza amahema yo kubamo n’ubwiherero buboneye.
Ibinyujije mu rwego rwayo rushinzwe kwamamaza ibikorwa byayo, Airtel yiyemeje gukorana n’inzego bireba kugira ngo ibone uko ifasha bariya baturanyi.
Bimwe mu bintu Airtel-Rwanda yatanze bizafasha mu buzima bwa ziriya mpunzi, harimo ibyuma bikurura imirasire y’izuba, imyenda, inkweto, ibyuma bifotora inyandiko n’ibindi.
Ubu muri iriya nkambi hari abaganga batatu bakuru n’abakozi babafasha 39, bose bahuriye ku mugambi umwe wo kwita ku buzima bwa ziriya mpunzi.
Biriya byuma bikurura imirasire y’izuba bizifashishwa mu guha amashanyarazi ibitaro bito biri muri iriya nkambi.
Denise Umunyana ukuriye igice gishinzwe kwamamaza ibikorwa bya Airtel Rwanda yavuze ko ibyo bakoze babikoze mu rwego rwo gufasha ziriya mpunzi gukomeza kugira ubuzima bwiza n’ubwo zitorohewe.
Uwavuze mu izina rya ARC mu Rwanda witwa Frederic Auger yagize ati: “ Kuri twe ik’ingenzi ni uko abaturage ba Mahama babona ubufasha bwose bakeneye ngo babeho neza.”
Tuzakomeza kubaka amahema azabafasha kugama izuba n’imvura kandi twizeye ko bizagirira abantu akamaro karambye.
UM– USEKE.RW
2 Comments
MUKWIY GUSHIMWA
good
Comments are closed.