Hagiye kuza uburyo bushya bwo kumenya buri ndirimbo icurujwe no ku muhanda
Linkon Ltd Company igiye gufasha abahanzi kujya bamenya ibihangano byabo byacurujwe ku mihanda bityo bajye babonaho inyungu kimwe n’uwa gicuruje aho kwiharira inyungu yose wenyine.
Ubu ni uburyo abahanzi benshi bavuga ko ari kimwe mu bintu byerekana iterambere rya muzika nyarwanda aho rigeze. Iyi company izaba ifitanye amasezerano n’umuhanzi wifuza gukorana nayo bityo ikazabasha gukurikirana icuruzwa ry’ibihangano byabo ikoresheje Software bagikoreraho ubushakashatsi.
Gatsinda Jean Paul umuyobozi w’abatunganya ibihangano by’abahanzi ‘Producers’ uzwi cyane muri muzika nka Producer Jay P, yatangaje ko ubu buryo bugiye gufasha abahanzi kubona inyungu ku bihangano byabo bikoreshwa.
Mu kiganiro na Isango Star, Jay P yatangaje ko ubu buryo buzatuma muzika nyarwanda irushaho gutera imbere mu buryo bwihuse.
Yagize ati “Turacyari mu biganiro na Linkon Limited Company ku bufatanye bw’abahanzi n’aba producers ku buryo umusaruro uva mu ndirimbo zicururizwa ku mihanga natwe twajya tuwubonaho.
Akaba ari yo mpamvu turi mu biganiro n’iyi company ngo izajye idufasha kumenya igihanga cyacurujwe ndetse n’amafaranga cyacurujwe bityo ku mpande zombi hagire icyo zibona.
Ibi rero si ku bufatanye bw’umuhanzi n’iyi company gusa, ahubwo dufite na gahunda yo kubigeza muri Minisiteri y’Umuco na Siporo kuko natwe turi mu nshingano zayo”.
Social Mula umwe mu bahanzi bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda, yatangarije Umuseke ko ubu buryo buzafasha abahanzi benshi kujya babona amafaranga avuye mu bihangano byabo.
Yagize ati “Ubu buryo nibwo bugiye gutuma abahanzi benshi babona umusaruro ku bihangano byabo. Kuko wajyaga usanga umuhanzi asa naho akorera ubusa peee!!!
Nonese niba ukora indirimbo ukayishyira hanze ntihagire n’igitaramo utumirwamo ngo byibuze ubonemo amafaranga yo gukora indi ubwo wazakora album ryari?”.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ibi bintu byaba ari sawa cyane kabisa kuko byatuma umuziki wo mu gihugu ugira agaciro ndetse ukarushaho kugirira akamaro abawukora!
UBU buryo NI bwiza CYANE.ngaho nibashyireho nigiciro kizwi rero umukiriya azajya atanga Ku ndilimbo, apana kuzitesha agaciro bazigurisha ayo biboneye.
Comments are closed.