Digiqole ad

Abahanzi basaga 300 nibo bashobora kwitabira itorero ry’igihugu

 Abahanzi basaga 300 nibo bashobora kwitabira itorero ry’igihugu

Rucagu Boniface umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu avuga ko nta muhanzi udakwiye kuzitabira itorero

Nk’uko gahunda y’itorero ry’igihugu ifite inshingano zo kujyana abanyarwanda bo mu ngeri zose mu itorero, kuri ubu abahanzi nibo bagezweho. Abasaga 300 nibo bamaze kugaragara ku rutonde rw’abazitabira iryo torero.

Rucagu Boniface umuyobozi mukuru w'itorero ry'igihugu avuga ko nta muhanzi udakwiye kuzitabira itorero
Rucagu Boniface umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu avuga ko nta muhanzi udakwiye kuzitabira itorero

Iki kiciro cy’abahanzi akaba ari nabwo bwa mbere kizaba kitabiriye itorero ry’igihugu mu myaka hafi 10 yari igiye kurangira iki gikorwa gitangiye kuba mu gihugu.

Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface atangaza ko iki kiciro cyatekerejweho nyuma y’aho bigaragariye ko harimo urubyiruko rwinshi rutigeze ruca mu itorero ry’igihugu.

Mu kiganiro na Umuseke yagize ati “Abahanzi basaga 300 nibo bashobora kuzitabira itorero n’ubwo hari n’abandi bakiyandikisha. Igishimishije nuko usanga benshi bari babifitiye inyota cyane.

Ibi rero bigaragaza uburyo urubyiruko rwumva neza gahunda ya Leta yo gucisha buri munyarwanda wese mu itorero ngo arusheho kumenya amwe mu mateka y’igihugu ndetse no kuba yasigasira ubusugire bwacyo”.

Abajijwe niba abo bahanzi bazitabira itorero ry’igihugu hari impamyabumenyi bazahabwa cyangwa se hari ikindi kintu bazabona, yavuze ko ibyo ari ibintu bizatekerezwaho.

Yagize ati “Ibyo sinzi niba hari icyo twabivugaho icyo nzi ni uko amasomo bazakura hariya azabafasha kumenya uburyo bw’iminogereze y’imikorere yabo mu muziba bwa buri munsi. Mpamya ko buri muhanzi wese yakabaye yiyandikisha kuko utazaza ubwo sinzi icyo yaba yishingikirije”.

Biteganyijwe ko iryo torero rizatangira tariki ya 28 Nzeri 2015 rikazabera i Nkumba ho mu Ntara y’Amajyaruguru bakazaba biga ibijyanye no gukunda igihugu bakazahamara icyumweru n’igice.

Joel Rutaganda & Iras Jalas

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mubahe udukingirizo naho ibitsina biragatoye bagiye kubihuza hazaca uwambaye bahuuuuu

  • ibyobyaribikenewecyane pe, aliko muibande cyane kubigisha kureka ibiyobyabwenge, guteramada, kwambaranabi, kulilimba ibintubitaribizima ibitutsi namatiku nibindi biteyisoni ntamuco, ubutaha muzakulikizeho nabanyamakuru kukonabo basigayebakora ibintu biteyagahinda, nta bunyamwuga, ntamuco nta ethics & deontology

Comments are closed.

en_USEnglish