Stone Church, itorero ryashinzwe n’abaraperi mu Rwanda
Bulldog, Green P na Fireman ni bamwe mu baraperi basanzwe babarizwa mu itsinda rya Tuff Gungz, kuri ubu ngo bamaze gushinga itorero bise ‘Stone Church’ rizajya ribafasha kubona umwanya wo gusabana banungurana ibitekerezo.
Ibi bibaye nyuma yaho iri tsinda rimaze igihe rivugwamo gutandukana n’umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda uzwi nka Jay Polly nubwo bamwe bavuga ko ari uko birinze kuba babishyira mu itangazamakuru.
Iri torero bise ‘Stone Church’ rikaba rimaze kubona abandi bayoboke bagera kuri babiri aribo, Jay-c na Nicky breezy ndetse bakaba banavuga ko n’undi wese utari umuhanzi imiryango ifunguye.
Mu kiganiro na Isango Star, Fireman yavuze ko gushing iryo torero ari uburyo bushya bugiye kubafasha kujya bahura kenshi bakungurana ibitekerezo yaba hagati yabo ndetse n’inama bazahabwa n’abayoboke.
Yagize ati “Turi abasore batatu bo muri Tuff Gungz twashinze itorero ryitwa ‘Stone Church’. Kuko twasanze ariyo nzira izadufasha kujya tumenya ibitagenda ndetse n’ibyo abafana bacu badukeneyeho kubera ko tuzajya tuba twaganiriye nabo.
Ntabwo tuje tugamije gusaba amaturo cyangwa se ibya cumi byo kubaka urusengero. Oyaaaa!!!ahubwo iri torero rizaba rigamije guhuriza hamwe ibitekerezo hagati yacu n’abakunzi b’ibihangano byacu si itorore ryo basengeramo”.
Abajijwe impamvu Jay Polly atari muri iri torero ryashinzwe, yakomeje atangaza ko hari izindi nshingano afite agikora nta mwanya yigeze abona wo kuba yakwemera gushyirwa muri iri torero.
Bikaba biteganyijwe ko iri torero rigiye gukorera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali mu gihe mu Ntara hatarashingwa andi mashami.
Joel Rutaganda & Iras Jalas
UM– USEKE.RW
4 Comments
Fools
Naragenze ndabona uhmmmmmm nammwe ubwo muraje.i hate religions and I love God the creator of heaven and Earth
Nobese bagabo iritorero aho si irya shitan wifashijije aba lapers? ko ngo yikubdira music n’ abahanzi gusa ntimunyumvenabi. bye murakoze
Why to call it a church!?
Comments are closed.