Ghana yatsinze U Rwanda 1-0
Mu mukino wahuje Ikipe y’igihugu Amavubi na Black Stars ya Ghana kuri uyu wa gatandatu warangiye Black Stars itsinze Amavubi kimwe ku busa cyatsinzwe na Mubarak Wakaso kuri coup franc yaciye hagati y’abakinnyi b’Amavubi ikaruhukira mu izamu.
Wari umukino wo mu itsinda H mu guhatanira ticket yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu cya 2017 muri Gabon.
Igice cya mbere cyatangiye buri kipe ifite ishyaka ryo gutsinda ariko buri yose ikinira hagati kurusha uko isatira.
Habura iminota ine ngo umupira urangire, Ghana yatsinze igitego kuri coup franc yatewe na Wakaso Mubarak ari nacyo rukumbi batahanye.
Ikipe ya Ghana yari yubatse impande zose ariko cyane cyane muri ba myugariro.
Amavubi yakinaga umupira wo hasi abakinnyi bahererekanya neza ariko Black Stars bo bagakina imipira miremire bashaka gutsinda byihuse.
Mu gice cya mbere rutahizamu Rushinguziminega Quintin byamugoye kwinjiza igitego kuko imipira yo hejuru yasangaga ahagararanye n’abugarira ba Ghana bamusimbuje igihagararo.
Nubwo ba rutahizamu b’Amavubi bakoze iyo bwabaga cyane cyane mu gice cya mbere ariko nta buryo bukomeye cyane Amavubi yahushije bwo gutsinda.
Andrew Ayew na Jordan Ayew bakinira Ghana ( bakaba ari abahungu ba Abedi Pele ) bagerageje gutsinda ariko ibyo bari bitezweho nk’ibihanganye ntibyagaragaye.
Umuzamu w’u Rwanda Olivier Kwizera ntabwo yahuye n’akazi kenshi kuko na Ghana itasatiriye cyane.
Mu gice cya kabiri Rushinguziminega yasimbuwe na Sugira Ernest naho Yannick Mukunzi asimburwa na Imran Nshimiyimana.
Kubera uburebure bwa Sugira, Amavubi yabashije kugerageza gusatira ku mipira yo hejuru n’ubwo kwinjiza igitego byakomeje kubagora kugeza umupira urangiye.
Mu minota mike yakurikiyeho Abuba Sibomana yavunitse asimburwa na Sibomana Patrick uzwi kw’izina rya Pappy.
Muri iki gice nibwo Avram Grant utoza Ghana yasimbuje ashyiramo Solomon Asante usanzwe ukina muri TP Mazembe waje gukorerwaho ikosa ryabyaye coup franc yatewe neza na Mubarak Wakaso ivamo igitego cya Ghana.
Asmoah Gyan usanzwe ari kapiteni wa Black Stars ntiyakinnye kubera imvune yagize ubwo bakinaga na Congo Brazzaville ku wa kabiri w’iki cyumweru turi kurangiza.
UM– USEKE.RW
28 Comments
Ariko rero uwarebye umupira wese yiboneye ko icyagoye Ghana ari ikibuga kibi kurusha adversaire ( Amavubi). byagaragaraga ko iyo baza kuba ari ku kibuga cyiza aho bashobora guhererekanya umupira neza ko ibitego byari kurenga kimwe.
Murefu ibyuvuga nibyo 100% wabonaga rwose ikibuga cyagoye Ghana cyane.
Naho amavubi ntako atagize daaa
amavubi mwagerageje muzatsinda ubutaha nimukomereze aho
Puuu!ikibuga kibi ni kibi kuri bose. Uryo si uryitwato gusa amavubi yihagazeho.Songa mbere.
muzatsinda ubutaha nimukomereze aho
Muransetsa ntako amavubi atagize se twatsinze ko twari iwacu? umuntu akubitirwa iwe ngo ntako atagize. Amafaranga ajya ku mavubi akwiye gushyirwa muri Mineduc kuko ntawe Leta iraha bourse agiye mu mahanga ndumva watsinzwe.
Hubakwe amakipe akomeye ibindi ni bla bla blaaaa
Ngo amavubi twagerageje? ibyo duhora tubivuga kandi nyamara twatsinzwe! Gutsindwa kose bidukuraho amanota 3! wumva nibura iyo tunganya tukagabana amanota! Ntacyo twakoze kuko twatsindiwe ku ntabire yacu!
Icyo Ghana yashakaga yakigezeho, amanota 3 no kwihimura ku Rwanda kuntsinzi ya 2004 yababujije kujya CAN icyo gihe. Ibindi nibigambo byanyu.
Felicitation kuri Ghana n’ Intamba Murugamba
Ikibuga kimeze nk’amasinde……araye ari butabirwemo imyumbati !!! Egoko Singapore !!!
Ifaranga ryo gutunganya icyo kibuga risigaye ribona umugabo rigasiba undi
Na Mozambiki niza muri Ayo masinde izahaducapira…..
Jye ntegereje kumva icyo minispoc ivuga ku mpamvu bananiwe gutunganya ikibuga kikagera aho gihinduka umurima! Sinumvise ngo buri kwezi hatangwa 4 million zo gutunganya stade? ubuse koko niba aribyo zaba zarasize irangi gusa, ubundi ikibuga tukazakiniramo amagorori (billes)! Nabonye President yanenze ikibuga buriya wenda ubwo minister wa minispoc yamusubije kuri twitter ye buriya bazabikora nicyo cyizere dufite, kuko mbona hategerezwa ko President abivuga!! Kigali ni umujyi ufite isuku muri Africa, ntitwari dukwiye kwerekana stade nkiriya kuri SS irebwa n’isi yose. Nizere ko CHAN izaba byarakosotse. Ntimunyongere comment plz
Sha aya ma comment ari hano aransekeje cyane kabisa! Ngo umupira wabereye mumasinde yo muri Singapore…. Ngo baranga baranaducapa sure!!
uwo mutoza yavuzeko abizinezako azajya gabon mumumbarize aho abihera kbs kuko ntazi ibyo akinisha kujya muri can si ukubivugisha umunwa gusa
ark kuki hari abumva ko tugomba gutsindwa?? gusa ubutaha tuzatsinde tuzakore ibishoboka
iki match nyikurikiye kuri supersport ariko nta volume yari ifite ikindi aba bakinnyi bacu bageragejenubwo nta nstinzi ukurikije imikino yabanje naho ubundi Ghana iracyaturusha ariko nkeka mu minsi iri imbere amavubi azaba akaze byo
Mujye mumenya urwego rwanyu…barabashuka ababita singapoul …..
iki kibuga wagirango kiraramo amafuku.
U Rwanda ntana rimwe rwiswe Singapour cg ngo rugereranywe nayo !!!!
Ahubwo u Rwanda rwifuza rukagira ni ntego yo gutera imbere ku rwego rwa Singapour.
Ubyange ubyemere izo nzozi ntiwazikura ho.
Ese guharanira iryo terambere ni bibi cg ikibi ni kiri muri mwe mubirwanya kubera impamvu za politique zanyu zabateye roho mbi muri mwe ???
Ganza Rwanda
Ganza RPF
Ganza RDF
Ariko muvuga ikibuga,,mubonye icyo bakibiraho iwabo mwakumiewa babinye match batsinze mauritias nahubundi mujye mutandukanya kubona abakinnyi babanyafurika bari mumakipe yiburayi babifasgwamo nabazungu mugire ngo iyo bageze muri afrika niko baba bakibona byoroshye,,kerek ubajije nka ayew dede uko yabonye michel,,umupira wa club utandukanye niwibihugu. Naba eto baza inaha batumiweafrik ikina umupira urimo guhangana cyane iburayi baba batanga umwanya umunu akidedembya,,,tujijuke mubyimipira,,,nikindi m ugomba kumenya ghana nubusanzwe yo ikina imipira ijya imbere bahereza . Aba attaquant,,ahubwo abarabu cg ibihugu byo mumajyepfo ya afrik nibyo bikina passe,,nahubundi national iba arindi level nigihugu,,,wabibaza messi iyo ageze iwabo muri argentine
Aho waba ubeshye ncuti
Ukeka ko se buriya Ayew yakinanaga imbaraga zose? Ubwose avunikiye muri biriya bitaka, cyangwa iyo Michael amuca akaguru yabwira iki Swansea?
Ese waba ufite amakuru ku mushahara asigara ahembwa iyo avunitse atavunikiye mu ikipe? No kumuvuza biba amahane.
Muri make, ntago baba bakina bamariyemo, aba afite impungenge nyinshi zindi zitari just AFCON
Amavubi ntako atagize bakomerezaho
Felicitation Amavubi mwakinnye to the maximum
Nyamara bamwe barebera umupira mumazi mbere yumukino? umunyamakuru Lambert IMFURAYABO yari yabivuze kuri Radio isangano! Ngo ghana izakoresha imipira yimiterekano kandi uwitwa Wakoso yariyamutatse ngo nimubi! ahhhhhhhhh,ikipe yacu ragerageje!
EGOKO AMAVUBI ASIGAYE AKAZE DA.
Comments are closed.