Tugomba kwanga agasuzuguro dukorerwa n’abitwaza ubucamanza – Kagame
Gabiro, Gatsibo – Atangiza Umwaka w’Ubucamanaza wa 2015-2016; kuri uyu wa 4 Nzeri; Perezida Paul Kagame yasabye abacamanza mu Rwanda kurwanya ruswa kuko abanyarwanda babatezeho ibisubizo ku bibazo bimwe bafite. Yasabye kandi abanyarwanda kwanga agasuzuguro k’abitwaza ubucamanza mpuzamahanga ngo usanga bureba bamwe ntiburebe abandi.
Ni umuhango wabereye mu kigo cya Gisirikare; I Gabiro aho Abacamanza; Abashinjacyaha n’Abavoka bamaze iminzi itanu mu mwiherero.
Perezida Kagame yavuze ko ari ibyo kwishimira inzego z’Ubutabera zagezeho mu gufasha Abanyarwanda kubona ibisubizo by’ibibazo bakomeje guhura na byo nubwo ngo hakiri byinshi nanone byo kunoza no gushyiramo imbaraga.
Muri ibi yasabye abacamanza gukorera mu mucyo no kurwanya cyane ruswa baharanira kwimakaza ubunyamwuga kugira ngo intambwe yatewe ikomeze.
Umukuru w’igihugu yasabye aba bacamanza; Abashinjacyaha n’Abavoka guharanira kugendera ku murongo u Rwanda rwiyemeje wo guca no kurandura ruswa bityo ko uwagaragaraho kwakira cyangwa kuyitanga atakwihanganirwa na busa kuko byangiza isura y’igihugu.
Ati “…iyo habonetse umuntu umwe utanga cyangwa wakira ruswa mu rwego urwo ari rwo rwose byambika umwambaro mubi ibyo tumaze kugeraho byose.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu byiyumvisha ko amahame mpuzamahanga y’Ubutabera hari abo areba n’abo adakwiye gukurikirana bitwaje abo ari bo.
Ati “…uramutse uvuze ko ari amahame y’ubutabera mpuzamahanga kuri buri wese; biba bikwiye kureba twembi jye na we; …ntibishora kuba ubutabera bureba buri wese mu gihe ari jye bureba gusa wowe ntibugukoreho.”
Parezida Kagame yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kitazihanganira uwo ari we wese uzifuza guhonyora ubutabera bw’u Rwanda yitwaje ubutabera nk’ubu bwahinduwe igikoresho cya politiki.
Ati “Tugomba kwanga agasuzuguro dukorerwa n’abitwaza ubucamanza mpuzamahanga kuko baba bafite izindi nyungu za politiki.”
Perezida w’Urukiko rw’Ikiranga, Sam Rugege yagaragaje ishusho y’Ubutabera mu Rwanda
Muri uyu muhango; Perezida w’Urukiko rw’Ikiranga; Sam Rugege yizeje umukuru w’igihugu ko mu rwego rwo kubumbatira isura nziza y’ubutabera bw’u Rwanda hazakomeza gukorwa ibishoboka byose.
Rugege yagaragarije Perezida Kagame ko muri uyu mwiherero Abacamanza bibukiranyije amahame agenga umwuga wabo ndetse bemeranya kutazajenjekera uwo ariwe wese uzabusanya na yo (amahame).
Mu rwego rwo guhashya no kurwanya ruswa mu butabera; muri uyu mwaka wa 2015 hirukanywe Abacamanza babatu; umwe yamburwa ubuyobozi; abandi babiri baragawa; naho abanditsi b’inkiko babiri nabo barirukanwa.
Mu rwego rwo kunoza itangwa rya Seivisi; Rugege yavuze ko ikigero cy’impamvu zizana abaturage ku nkiko bazanye ibirego cyavuye kuri 90% kigera kuri 3% kuko 61% by’ibirego bitangwa bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu rwego rwo kwihutisha imanza; umubare w’ibirarane by’imanza wagabanutseho 61% aho umwaka wa 2012 warangiye inkiko zifite imanza z’ibirarane zirenga ibihumbi 18; uyu mwaka ukaba urangiye hari imanza 7000 gusa.
Ikigero Abanyarwanda bishimiramo imikorere y’inkiko mu Rwanda cyarazamutse kikaba kigeze kuri 80% nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe, kikanashyirwa hanze n’ikigo gishizwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparence International Rwanda).
Ikindi cyegeranyo kitwa ‘Global Competitiveness report’ mu mwaka wa 2014-2015 cyashyize ubucamanza bw’u Rwanda ku mwanya wa 34 mu bihugu 144; no ku mwanya wa Gatatu muri Afurika, n’uwa mbere mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Photos/M Niyonkuru/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
abacamanza basabwe gukora neza akazi kabo maze bagatanga umusanzu unoze mukubaka igihugu
Ariko rero aha umuntu yakwibaza ikibazo kimwe.Iyo ibwo bucamanza bukoreshejwe bugahiga abahoze muri leta ya Habyarimana dukoma amashyi tukabyishimira ariko ubwo bucamanza bwatugeraho butubaza niba twese turi miseke igoroye tugatangira kubwamagana.None se ubwo bucamanza buzajya bukora ku ruhande rumwe gusa? bibaye gutyo se bwaba bukiri ubucamanza? Ibibazo turi guhura nabyo ubu nibya bindi twigijeyo twibwirako byibagiranye igihe Carla Del Ponte twamweguzaga. Ngo ubamba isi ntakurura.
Mujye mwivugira ntakundi! mu Rwanda ntabutabera buhaba namba kuko abantu bafungirwa agatsi umunsi kuwundi. ibyemezo by’inkiko byinshi biteshwa agaciro nabitwa ko bigererayo. yemwe ntibyoroshye naho kwikoma ubutabera mpuzamahanga byo mubivemo kuko niwacu byaratunaniye
Hahahaaa…..what a travesty this is.
Rwanda judiciary system is flawed and miserably unprofessional, Mbega umwiherero .
ubucamanza ntakibazo ahubwo bagerageze badufashe.njyewe hari umukire wanyambuye amafranga menshi naramukoreye none yambujije kwiga.guhera kukagari kugera kukarere yemwe no muri minister barabizi ariko byarabananiye kubikemura kdi dufitanye amasezerano.yankuye mu ishuri da!
kagame ndamukunda yewe mufata nkicyitegererezo, ariko ubu naciwe mugihugu nabantu banyanga babifashijwemo nabacamanza, ubwo se nigute navuga ko murwanda hari ubutabera? kandi abanciye mugihugu banziza imitungo yanjye gusa, CYAKOZE NZIKOPEREZIDA KAGAME NTAKO ABA ATAGIZE NGO TWEBWE ABANYARWANDA TUGUBWE NEZA ARIKO IBISAHIRANA USANGA BIMUVANGIRA BIKAMUHA RAPORO ZUZUYE ITEKINIKA GUSA. KAGAME NIMWIZA ARIKO ABAMUYOBORERA BENSHI MURIBO BARAMUVANGIRA KANDI NGO UMWAMI NTIYICA HICA RUBANDA , GOD BLESS YOU MY PRESIDENT I LOVE YOU