La Palisse yazaniye Igisope ‘Live Band’ abakiliya bayo ku buntu
Club House La Palisse Hotels iherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu ntera ya Km 1 uvuye ku kibiga cy’indege cya Kigali Kanombe, kuri uyu wa gatanu irafungurira abakiliya bayo inzu y’imyidagaduro ku bakunda umuziki no kubyina imbyino za kera (igisope Live Band).
Nsengiyumva Ubber ushinzwe ubucurizi no kwamamaza muri Hotel La Palisse, yatangarije Umuseke ko kuri uyu wa gatanu aribwo bari butangize gahunda y’imyidagaduro izwi ku izina ry’igisope.
Yatubwiye ko hari itsinda ‘Live Band’ ririmbira abakiliya mu buryo bw’imbona nkubone. Kandi ngo bikazajya biba buri wa gatanu mu rwego rwo gufasha abantu gutangira week-end neza. Iyi gahunda izajya itangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.
Kuri mwe mushaka gutaramira muri La Palisse mugatangira week-end nta mavunane, kwinjira bizajya biba ari ubuntu kuko iyi ngo ni serivise yagenewe abakiliya.
Muri La Palisse haba amacumbi ajyanye n’igihe, ibyumba by’inama, amafunguro ategurwa n’inzobere za byigiye, ibibuga by’imikino itandukanye nka Basketball, Volleyball, Handball ndetse ku bashaka kugorora ingingo bidagadura mu mazi hari Piscine ya mbere mu gihugu.
Muri iki gihe ntibigezweho kugira umubyibuho ukabije, La Palisse yabashyiriyeho inzu mwakoreramo imyitozo ngororamubiri (Gym), aho inzobere mu kugorora imitsi n’ingingo (Sauna Massage) babafasha kugororoka.
Ugiye muri La Palisse Hotel ntuzasige abana kuko hari n’ahantu habugenewe abana bato bakinira bakidagadura n’ibindi byinshi bifasha umukiriya kugubwa neza.
La Palisse ni imwe muri Hoteli zanditse izina kuko yafunguye imiryango mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2002 ikaba ifite n’irindi shami i Gashora mu karere ka Bugesera.
NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW
3 Comments
Piscine ya mbere mu gihugu, be rofessional pls???
i was there last sunday.namaze 30 min ntamuntu urambaza icyo mfata mpita mpava. cyane cyane hari ya abana bakinira haba umwanda kavuyo ntana ba serveur bahagera rwose
Iyo live band se ko mutatubwira abaribo?
Comments are closed.