Tanzaniya: 38 bakekwaho iterabwoba batawe muri yombi
Inzego z’umutekano za Tanzaniya zatangaje ko zataye muri yombi abantu 38 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Abafashwe kandi bavugwa uruhare mu bitero byibasiye inzego za Polisi ya Tanzaniya mu minsi ishize.
Abo batawe muri yombi bafatanywe imbunda 10, amasasu 387, gerenade ndetse n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya Suileman Kova yeretse abanyamakuru ziriya ntwaro, yongeraho ko bagiye gukora iperereza ryimbitse ngo bamenye abafite uruhare bose muri biriya bikorwa.
Yavuze ko bariya bafashwe ubwo hakorwaga umukwabo mu mijyi ya Lindi na Tanga.
Nubwo atavuze amazina yabo, umuyobozi wa Polisi yavuze ko abenshi mu bafashwe ari ingimbi ziri mu kigero cy’imyaka 17.
Police yirinze gutangaza igihe abafashwe bazashyikirizwa ubutabera.
Aba batawe muri yombi nyuma y’uko muri uyu mwaka habaye ibitero bine byose byibasiye ibiro bya Polisi ya Tanzania biri mu duce dutandukanye, igiheruka kikaba cyaragabwe ku biro bya polisi biri ahitwa Staki Shari mu mujyi wa Dar- el Salaam.
Iki gitero cyabaye ku itariki 15, Nyakanga gihitana abapolisi barindwi n’abaturage.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW