Digiqole ad

Abakozi basukura CHUK n’ubuyobozi bwabo ntibajya imbizi

 Abakozi basukura CHUK n’ubuyobozi bwabo ntibajya imbizi

Bamwe mu bakozi ba Sosiyete ‘SUKURANUMWETE Ltd’ ikora isuku mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda bya Kigali, CHUK barashinja ubuyobozi bwabo ruswa, kutabazigamira, kubatererana iyo bagiriye impanuka mu kazi n’ibindi, gusa ubuyobozi bwabo nabwo buhakana ibyo bushinjwa byose, ndetse bukavuga ko ntawe bwaziritse ku buryo uwakumva atishimiye akazi ngo yagenda.

Bamwe mu bakozi bavuga ko bakwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5,000 Frw) mbere yo kwinjira mu kazi, babwirwa ko ari amafaranga y’urushinge baterwa kugira ngo babakingire indwara y’umwijima, ariko ngo nyuma barongera bakabata andi ku mushara.

Umukozi ukora muri iyi Sosiyeti wavuganye n’Umuseke yavuze ko ayo mafaranga atangwa n’umuntu wese utaratangiranye na SUKURANUMWETE mbere yo gutangira akazi, ngo asigaye yitwa aya FANTA.

Uyu mukozi utashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu z’umutekano we, ngo amaze igihe gito atangiye akazi. Yatubwiye ko kugira ngo yinjire mu kazi, hari mugenzi wamubwiye uko bigenda, hanyuma nawe azana ayo mafaranga bituma agahabwa byoroshye.

Yagize ati “Hano ubanza gutanga akantu, ubundi nafashe bitanu , nzana n’umukobwa wakanshakiye duhura n’umuyobozi ndayamuha.”

Undi mukozi umaze amezi ari hagati y’abiri n’atanu mu kazi, we yadutangarije ko mbere basabwaga amafaranga afata nka ruswa, bavuga ko ari ay’urukingo rw’umwijima babaha buri kwezi, dore ko ngo n’utayatanze ajya guhembwa agasanga bayakase ku mushahara.

Ubusanzwe ngo Sosiyeti ‘SUKURANUMWETE Ltd’ ikingiza umwijima uri mu bwoko bwa B (Hepatite B) abakozi bayo bose binjiye mu kazi, kuko bakora mu myanda cyane mu rwego rwo kubarinda. Muri rusange, aba bakozi bagomba guhabwa inkingo eshatu mu gihe cy’amezi atandatu, bagatanga ibihumbi bitanu kuri buri rushinge.

Ikibazo cy’izi nkingo nacyo nticyumvikanwaho, kuko abakozi bo niba kubakingira ari gahunda ya Leta bakagombye kubakingira bifashishije ubwisungane mu kwivuza nk’uko basanzwe bivuza kuko ngo amafaranga 5 000 ari menshi ugereranyije n’ibihumbi 20 bahembwa ku kwezi.

Abakozi bakora isuku muri CHUK kandi binubira uburyo bakatwa amafaranga kuri buri kosa bakoze, kudatangirwa ubwizigame, kandi ngo iyo umukozi ahuye n’impanuka kubera akazi arirwariza.

Kayijuka, umwe mu bayobozi ba ‘SUKURANUMWETE Ltd’ yahakanye iby’amafaranga ngo abakozi bakwa mbere yo kwinjira mu kazi, ati “Ayo mafaranga ntayo nzi njyewe.”

Avuga ku by’inkingo, Kayijuka yavuze ko babikora bakurikiza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima. Kandi ngo buri mukozi wese ajya kwinjira mu kazi asobanuriwe ko agomba gukingirwa, kandi ngo nta muntu bafata ngo bamubuze gusezera igihe yaba abangamiwe.

Ku kibazo cy’ubwizigame, ubuyobozi buhamya ko ubwishinzi bw’abakozi butangwa ndetse n’uwagize impanuka agafashwa.

SUKURANUMWETE Ltd ifite abakozi bagera kuri 70, hashize amezi arindwi ikorera muri CHUK, ikaba iteganya gusoza imirimo yayo mu mpera z’uyu mwaka, ariko ikaba ishobora no kongera gupiganira iri soko.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ruswa mu Rwanda ntizacika kuko burya ruswa iterwa numushara nuto bahemba abakozi ubwo rero ntakundi babigenza ni Ruswa tu

  • Ibihumbi 20000 ukayashakamo ruswa kweri? nkay’umukozi wo murugo ? Nako we aba anagaburiirwa mugihe abandi bo usanga banabwirirwa. Njye nahitamo ako murugo kuko ho ayo yose wayizigamira

Comments are closed.

en_USEnglish