Kigali: Intiti zaganiriye ku majyambere atabangamiye ibidukikije
Kicukiro – Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Kaminuza ya INILAK yahuje abahanga baturutse muri za Kaminuza zo mu karere ndetse n’urugaga mpuzamashyirahamwe, baganiriye ku buryo bwashyirwaho ngo abarebwa n’iterambere babashe kurigeraho bakoresheje umutungo kamere ariko batangije ibidukikije kuko aribyo ngombi ihetse byose.
Hon Sen Prof Laurent Nkusi wari umushyitsi mukuru yavuze ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe kugira ngo ifashe za koperative gutera imbere ariko mu buryo burinda ibidukikije.
Prof Nkusi yavuze ko guha izi Koperative uburyo bwo gukorana ari uburyo bwiza buzemerera gukora zifite ubugenge runaka butuma zigera ku migambi yazo.
Yibukije abari aho ko Leta izakomeza kuba hafi izi Koperative kongera ubushobozi bwazo ariko nazo zigakomeza imikorere iboneye.
Mugabo Damien ukuriye impuzamashyiramwe ya za Koperative mu Rwanda, RCA, yavuze ko ubusanzwe Koperative ari amahuriro y’abantu baba bafite umugambi wo gutera imbere binyuze mu bikorwa bigamije inyungu.
Kuri we ngo kubera ko ibikorwa byabo bifite aho bihurira n’iterambere, ngo byanze bikunze bagira uruhare mu kwangirika kw’ibidukikije bityo ngo inama nk’iriya ni igihe cyo kwisuzuma bakareba icyakorwa ngo bagabanye ibikorwa byangiza ibidukikije.
Intiti zatanze ibiganiro zagarutse ku bintu byatuma koperative, by’umwihariko ndetse n’abaturage muri rusange zitera imbere ariko zitabangamiye urusobe rw’ibidukikije.
Dr Chiyoge Sifa wo mu kigo International Cooperative Alliance yagarutse ku kamaro ko kwigisha abagize za Koperative bakamenya uko urusobe rw’ibidukikije ruteye, uko bakoresha umutungo kamere batangije ibidukikije kandi bakibutswa ko ibidukikije aribyo bibagaburira.
Yasabye abahagarariye za Koperative kwirinda kuzifata nk’uturima twabo ahubwo bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bakeneye mu mikorere yabo.
Dr Chiyoge yemeza ko Koperative zigomba kuba zigizwe n’abantu bazi ibyo bakora, aho kugira ngo ababishatse bose bumwe ko bashing Koperative nta n’ubumenyi bafite ku cyo bashaka kugeraho n’uko bakigeraho.
Prof S.A Chambo waturutse muri Kaminuza yo muri Tanzania yitwa Moshi Co-operative University yibanze ku kamaro ko gushing za Koperative zikora ibintu bitandukanye kugira ngo habeho kuzuzanya.
Uyu muhanga yavuze ko ubusanzwe nta gice kirebana n’imibereho y’abantu cyagombye kuba kidafite Koperative zigifite mu migambi n’inshingano zayo.
Yasabye ko abagore bagombye kuboneka ari benshi muri za Koperative zitandukanye kugira ngo habeho uburinganire n’ubwuzuzanye bigamije iterambere ryihuse.
Nawe yunze mu rya Dr Chiyoge, avuga ko abagize za Koperative bagomba kuba aria bantu bahugutse, bazi ibyo barimo.
Yikomye abayobozi ba za Koperative bazifata nk’aho aribo zashyiriweho kandi ubundi aribo bagomba kuzikorera bakaziteza imbere.
Prof Chambo yasoje ikiganiro cye ashimira Leta y’u Rwanda kubera imihati yayo mu guteza imbere za Koperative n’ubwo bwose ngo urugaga rwazo rutamaze igihe kirekire nko mu bindi bihugu.
Kuri we ngo iyi ni intambwe nziza igaragaza ko ibintu bizagenda neza mu gihe kiri imbere.
Mu bibazo byabajijwe n’abari aho bagarutse k’ukuntu iterambere ryahuzwa no kurinda ibidukikije kandi bikagirira akamaro abaturage.
Prof TMT Theodore wo muri Makerere University yavuze ko ubusanzwe abafata ibyemezo bya politiki baba bashaka inyungu z’amafaranga y’ako kanya ariko bakibagirwa ko n’abaturiye ibidukikije biri ahantu runaka baba bagomba guhabwa amahirwe yo kubivanaho agafaranga.
Kuri we ngo igihe cyose abaturage batazasobanurirwa akamaro ko kwita ku bidukikije kandi ngo bagire umusaruro bakura ku ishoramari Leta ishyira mu bukerarugendo runaka.
Nathan Kanuma Taremwa wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi yabwiye abari aho ko uruhare rwa Koperative zishoboye kandi zisenyera umugozi umwe ari runini mu kurinda ibidukikije no kugera ku majyambere arambye.
Yemeza ko abagize za Koperative bagomba kuba maso bakamenya ibintu byose byatuma badatera imbere bakabigendera kure.
Iyi nama yabaye ku nshuro ya gatatu irasozwa kuri uyu mugoroba abayigize bakaza gushyiraho imyanzuro izashyikirizwa inzego zifata ibyemezo kugira ngo zirebe uko yazashyirwa mu bikorwa.
Yateguwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’Abadivantisite b’Abalayiki(INILAK), Xinjang Institute of Ecology and Geography n’ibindi bigo by’ubushakashatsi.
Kaminuza ya INILAK yakiriye iyi nama isanzwe ifite ishami ryigisha imikorere n’imicungire yaza Koperative mu Rwanda. Kubera uruhare Koperative zigira mu buzima bw’ibidukikije, INILAK yakiriye iyi nama kugira ngo abahanga baturutse mu zindi Kaminuza bari kumwe n’Urugaga mpuzamashyirahamwe bahunguranire ibitekerezo byagirira akamaro impande zombi.
Binyuze muri ubu buryo INILAK yaboneyeho kwerekana uruhare rwayo mu guteza imbere ama koperative mu Rwanda binyuze mu kwigisha iri somo kandi buri mwaka isohora abanyeshuri barangije muri iri shami bakajya gufasha mu guteza imbere za Koperative mu Rwanda n’ahandi ku Isi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
ok kanuma rwose yavuze neza kiuko harai abandi babereyeho guca intege amakoperative
Comments are closed.